IRON SPORTS Academy yiyemeje no kuzamura impano z’abanya-Kigali

Nyuma yo gutangiza umushinga wo guteza imbere ruhago biciye mu bato, Irerero rya IRON SPORTS Academy ryashinzwe n’Umunyamakuru wa RBA mu gice cy’imikino, Uwimana Olivier, ryafunguye ishami mu Mujyi wa Kigali, ryimeza kuzamura impano z’abana bahatuye.

Umuhango wo gufungura Ishami mu Mujyi wa Kigali, wabaye ku wa 31 Ukwakira 2026, ubera ku kibuga cy’imyitozo kiri mu Kigo cy’Ishuri rya Green Hills Academy giherereye i Nyarutarama.

Abana bagera kuri 20 baherekejwe n’ababyeyi babo, ni bo batangije ishami ry’iri rerero mu Mujyi wa Kigali. Aba biyongera ku bandi 40 bitoreza ku kibuga cyo ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi aho bamaze amezi atanu bafashwa n’abatoza babigize umwuga.

Uwimana Olivier usanzwe ari Umuyobozi wa IRON SPORTS Academy, yavuze ko impamvu ikomeye yatumye we n’abo bakorana batekereza gufungura ishami i Kigali, cyaturutse ku busabe bw’ababyeyi bifuza gufashirizwa muri iri rerero rya kinyamwuga.

Ati “Hari ababyeyi bifuzaga ko tubegereza iri rerero, kuko kugera ku Ruyenzi byabagoraga. Ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo gufungura ishami i Kigali kugira ngo abana benshi babone amahirwe yo kwiga no guteza imbere impano zabo mu mupira w’amaguru.”

Olivier yakomoje kandi ku cyatumye ahitamo gushinga Irerero ryigisha umupira w’amaguru, aho yavuze ko mu myaka 10 ishize ubwo yahitagamo inzira yo gushyira imbaraga mu masomo aho kuzishyira mu gukina umupira w’amaguru, yatekereje ko umunsi umwe azatanga umusanzu wo gufasha abakiri bato kubyaza umusaruro impano bifitemo.

Uwimana yakomeje avuga ko n’ubwo yari afite impano yo gukina umupira w’amaguru, ababyeyi be batabishyigikiraga cyane, kuko batekerezaga ko wamurangaza ku masomo.

Nyuma y’amahitamo y’ababyeyi, uyu Muyobozi w’iri rerero, yahisemo gukomeza gushyira imbaraga mu kwiga, ari na byo byamugejeje ku mwuga w’itangazamakuru akora uyu munsi.

N’ubwo atabashije kubyaza umusaruro impano yindi yo gukina ruhago yari yifitemo, Uwimana yavuze ko byibura gushinga iri rerero ari irindi tafari abona rizafasha abakiri bato kubyaza umusaruro impano bifitemo.

“Siporo ni uruganda rwagutse, ariko kandi ni ubuzima. Intego yacu ni ukurera abana bafite impano, bakazavamo abakinnyi bashobora guhatana ku rwego mpuzamahanga no mu Rwanda.”

Olivier n’abo bakorana, bafite intego ko byibura mu myaka itanu iri imbere, bazaba batangiye kubona umusaruro ufatika ku bana bazaba bamaze kwigira hejuru yaba mu myaka no mu mikinire yabo.

IRON SPORTS Academy ifite abana barimo ibyiciro by’imyaka guhera kuri itatu kugeza kuri 16 mu bakobwa n’abahungu. Kuri ubu iri rerero rifite abana 60 mu mashami yombi.

Mu gihe ababyeyi baba bafite abana bafite impano yo gukina umupira w’amaguru bifuza kugana iri rerero, bashobora kwegera ubuyobozi bwaryo cyangwa bakifashisha telefoni igendanwa ya 0785616144 cyangwa kuri Email ya ironsportacdemy@gmail.com.

IRON SPORTS Academy yafunguye ishami i Kigali
Ababyeyi bari baherekeje abana babo
Umuyobozi wa IRON SPORTS Academy, Uwimana Olivier yeretse abana ko nawe yari afite impano yo gukina ruhago
Abana bakoreshejwe imyitozo itandukanye
Ni Irerero rikora kinyamwuga
Harimo n’abato bifuza kuzabyaza umusaruro impano bifitemo
Abato bahabwa umwanya wo kugaragaza impano bifitemo
Abana bo muri IRON SPORTS Academy bafashwa kumenya gukina umupira w’amaguru
Abana b’i Kigali nabo begerejwe iri rerero
Muri IRON SPORTS Academy harimo abana bari mu byiciro bitandukanye by’imyaka
Bakora imyitozo itandukanye
Imipira yo gukina iba ari myinshi
Basoza imyitozo kinyamwuga

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *