Nshimiyimana Eric utoza ikipe y’Igihugu y’Ingimbi zitarengeje imyaka 23, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 27 mu mwiherero wo kwitegura Cameroun mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.
Urutonde rw’aba bakinnyi b’ingimbi bahamagawe, rwashyizwe hanze ku Cyumweru, tariki ya 1 Ugushyingo 2026 biciye ku mbuga nkoranyambaga z’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda [FERWAFA].
Bamwe mu bakinnyi batari bagaragaye ubwo iyi kipe yakinaga na Sudani, bagaragaye kuri uru rutonde rwahamagawe. Aba ni Ingabire Christian [Tia] wa Police FC, Uwineza Rène wa Intare FC na Niyo David wari wabuze Viza yo kuza mu Rwanda.
Hiyongereyemo kandi abandi barimo Igiraneza Fabrice wa Kigali FC, Rwabigwi Michael ukina mu Bwongereza na Mukundwa Taylan ukina mu Bufaransa.
Biteganyijwe ko umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Cameroun, uzakinwa ku wa 11 Ugushyingo 2026 kuri Kigali Pelé Stadium mu gihe uwo kwishyura uzakinwa ku wa 17 Ugushyingo 2026 kuri Stade Omnisports Ahm i Yaoundé muri Cameroun.

UMUSEKE.RW

