Isoko ry’i Musanze ryahiye rirakongoka-AMAFOTO

Isoko rya GOICO ryahiye rirakongoka

Inkongi y’umuriro ikomeye yibasiye isoko rya Goico Plaza riherereye mu Karere ka Musanze, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ikongora ibicuruzwa n’indi mitungo by’abacuruzi barikoreragamo.

Iyi nkongi yahereye mu igorofa rya gatanu ry’iyi nyubako y’amagorofa atanu, ikwira mu bindi bice byayo, birimo ahakorera amashami ya banki.

Icyateye inkongi, umubare w’abantu ishobora kuba yahitanye n’agaciro k’ibyangiritse ntibiramenyekana.

Ababonye umuriro utangira bavuga ko wahereye mu gice cyo hejuru cy’inyubako, ahakorera abadozi hanacururizwa imyenda y’amoko anyuranye.

Umwe mu baturage wari hafi y’aho inkongi yabereye yavuze ko bumvise ibintu biturika, hagakurikiraho ibishashi by’umuriro, abantu bagatangira guhunga.

Yagize ati: “Uwari ushoboye yakijije ubuzima bwe. Nta muntu wari gupakira ibicuruzwa mu nyubako iri gushya ngo abe yabasha kubisohokana.”

Undi muturage yavuze ko igice cy’inyubako inkongi yahereyemo cyari cyubakishijwe imbaho nyinshi, cyane cyane ahacururizwa imyenda ya caguwa.

Yavuze ko izo mbaho n’imyenda byafashwe umuriro, binawufasha gukwira mu buryo bwihuse.

Yagize ati: “Ikindi, ntituramenya neza niba nta bantu bahiriye muri iyo nkongi, kuko hari abo duhamagara kuri telefone tukababura.”

Perezida w’Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Ntara y’Amajyaruguru, Tugengwanayo Théonas, yabwiye RBA ko iyi nkongi yateje igihombo gikomeye, bitewe n’umubare munini w’abacuruzi n’abandi bari bafite ibikorwa muri iyi nyubako.

Yavuze ko abanyamigabane bagera kuri 90 bashoye imari muri Goico Plaza na bo bahuye n’ingaruka z’iyi nkongi, mu gihe abacuruzi barenga 2.000 bayikoreragamo ndetse n’abantu bagera ku 12.000 baremaga iryo soko buri munsi.

Tugengwanayo yasabye abashoramari n’abafite inyubako z’ubucuruzi kuzishingira, kugira ngo bibafashe kugabanya igihombo gishobora guterwa n’inkongi z’umuriro n’ibindi biza.

Yagize ati: “Isomo dukuyemo ni ugushishikariza abashora imari mu bikorwa by’ubucuruzi n’abubaka inyubako z’ubucuruzi kuzishingira.”

Iyi nkongi yatangiye ahagana saa kumi z’umugoroba. Mu bikorwa byo kuyizimya, hifashishijwe kizimyamwoto imwe, ariko nyuma hongerwaho izindi kugira ngo zifashe mu guhangana n’umuriro wari ukomeje gukwira.

Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego z’ubutabazi zakomeje ibikorwa byo kuzimya inkongi no gutabara abari mu kaga, zifatanyije n’abaturage bari aho.

Amakuru avuga ko abantu bagera kuri 12 bagize ihungabana bajyanywe mu Bitaro bya Ruhengeli kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yabwiye UMUSEKE ko ibikorwa byo kuzimya umuriro bikomeje, avuga ko mu masaha abiri akurikiyeho bashobora kuba bamenye ingano y’ibyangiritse.

Kugeza saa mbiri z’ijoro, inkongi yari imaze gukwira mu bice byose by’isoko.

Goico Plaza ni inyubako y’amagorofa atanu ikorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, birimo isoko, amaduka na banki. Ingano y’umutungo wangiritse n’ingaruka zose z’iyi nkongi ntibyari byamenyekana.

Isoko rya GOICO ryahiye rirakongoka

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *