Nta wahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye isoko rya Musanze

Isoko rya GOICO ryahiye riratokombera

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yatangaje ko nta muntu wahitanywe n’inkongi y’umuriro yibasiye Isoko rya GOICO, mu gihe ibikorwa byo kuzimya burundu umuriro no gusuzuma ibyangiritse bikomeje.

Yabitangaje mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 11 Ukwakira 2026, ubwo we n’abandi bayobozi mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano basuraga ahabereye inkongi, bagamije guhumuriza abacururizaga muri iryo soko n’abaturage muri rusange.

Iyi nkongi yibasiye isoko rikuru rya Musanze, rizwi nka GOICO, rigizwe n’amagorofa atanu. Yatangiye ahagana saa kumi z’umugoroba wo ku wa Gatandatu, bivugwa ko yatangiriye mu igorofa rya gatanu, hacururizwa imyenda ya caguwa kandi hakorerwa n’ubudozi.

Abaturage bari hafi y’iri soko bavuga ko bataramenya icyateye inkongi. Umuriro ukimara gufata inyubako, abantu bari bayirimo bahise bayisohokamo kugira ngo barokore ubuzima bwabo.

Bamwe mu bacuruzi bari bafite ibikorwa byabo muri iyo nyubako bagaragaje agahinda, aho bamwe bicaye hasi barira nyuma yo kubona ibicuruzwa n’ibindi bikoresho byabo bikongoka.

Abaturage bafatanyije na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byo gutabara abari mu kaga, mu gihe abakomeretse bahawe ubutabazi bwihuse.

Umuriro watangiye gucogora ahagana saa sita z’ijoro rishyira ku Cyumweru. Icyakora, mu gitondo cyo kuri uyu munsi, imyotsi yari igikomeza kugaragara isohoka muri iyo nyubako.

Mu butumwa yahaye abari bateraniye imbere y’ahabereye inkongi, Meya Nsengimana Claudien yavuze ko nubwo ibyangiritse biteye agahinda, kuba nta muntu wahaburiye ubuzima ari inkuru itanga ihumure.

Yagize ati: “Ni ibihe bidasanzwe turimo, by’umwihariko ibihe by’akababaro, ariko turashima ko nta muntu wabuze ubuzima. Ibindi birashakwa.”

Yasobanuye ko ibikorwa byo kuzimya burundu umuriro bikomeje, asaba abacuruzi n’abandi baturage kutagerageza kwinjira mu nyubako bagamije gukuramo ibicuruzwa byabo.

Yavuze ko hakiri ibishashi by’umuriro bigomba kuzimywa, ndetse n’ibice by’ibirahure n’ibyuma bishobora gukomeretsa abagerageza kwinjira muri iyo nyubako.

Ati: “Ntukwiye kuba waravuye aha ejo uri muzima, nta gikomere ufite, ngo ugaruke uyu munsi ukomeretswe n’icyuma cyangwa ikirahure cyangwa ikindi kintu cyakwangiza ubuzima bwawe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien yahumurije abaturage

Meya yashimiye ubuyobozi bw’igihugu n’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi ku bikorwa byo gutabara no guhangana n’umuriro.

Yasabye abaturage kwihangana, avuga ko bazamenyeshwa igihe bizaba byemejwe ko bashobora gusubira mu nyubako.

Yagize ati: “Twihangane, ako kazi gakorwe karangire, mu gihe gikwiye nitubona byose biri ku murongo, turaza kubaha uburenganzira, turaza kubamenyesha.”

Yibukije kandi abari basanzwe bakorera muri iryo soko n’abarigana ko bagomba gukomeza indi mirimo yabo, aho gutegereza umunsi wose hafi y’isoko, mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje ibikorwa byazo.

Isoko rya GOICO ryubatswe mu 2017 na sosiyete ya GOICO, izwi nka Gorilla Investment Company, ihuriyemo abikorera 89 bo mu Karere ka Musanze. Ryatwaye amafaranga agera kuri miliyari 7,5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iyi nyubako y’amagorofa atanu irimo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, birimo amaduka acuruza imyenda, ibikoresho by’ikoranabuhanga n’ibindi bicuruzwa. Harimo kandi amabanki n’amaguriro manini azwi nka supermarkets.

Kugeza ubu, icyateye inkongi n’agaciro k’ibyangiritse ntibiramenyekana. Ibyo bizasobanuka nyuma y’isuzuma rizakorwa n’inzego zibishinzwe.

Mu rwego rwo gucunga umutekano no kwirinda umubyigano, abapolisi bari ku mihanda yegereye iri soko, bafasha abaturage kugenda mu byiciro. Imwe mu mihanda yafunzwe by’agateganyo, mu gihe amagare n’ibindi binyabiziga byakumiriwe kugera hafi y’ahabereye inkongi.

Polisi y’u Rwanda iracyagerageza kuzimya burundi iyi nkongi

Abaturage bifashe mapfubyi

Isoko rya GOICO ryahiye riratokombera


NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *