Umuryango FPR-Inkotanyi wafashe mu mugongo Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) n’umuryango wa Senateri Mukabalisa Donatille, witabye Imana azize uburwayi.
Ubutumwa bwo gufata mu mugongo uyu muryango bwatanzwe nyuma y’uko amakuru y’urupfu rwa Mukabalisa yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026.
Senateri Mukabalisa yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, aho yari amaze iminsi arwariye.
Mu itangazo FPR-Inkotanyi yashyize hanze kuri uyu wa 31 Nyakanga 2026, yavuze ko yifatanyije na PL mu kababaro ko kubura Mukabalisa wari Perezida w’iryo shyaka, inihanganisha abayoboke baryo n’umuryango we.
Yagize iti: “Umuryango wa FPR-Inkotanyi wifatanyije mu kababaro n’Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL) kubera urupfu rwa Nyakubahwa Mukabalisa Donatille, wari Perezida w’iryo shyaka.”
Umuryango FPR-Inkotanyi wihanganishije abayoboke ba PL muri rusange, n’umuryango wa Nyakubahwa Senateri Mukabalisa Donatille by’umwihariko.
FPR-Inkotanyi yavuze ko Mukabalisa azahora yibukirwa ku musanzu we mu kubaka igihugu, by’umwihariko mu nshingano ze nka Perezida w’Umutwe w’Abadepite n’Umusenateri.
Mukabalisa yinjiye muri politiki mu Ukwakira 2003, ubwo yatorerwaga kuba Umudepite, umwanya yagumyeho kugeza mu 2008. Nyuma yaho yabaye Umusenateri kuva mu 2011 kugeza mu 2013.
Mu 2013 yongeye gutorerwa kuba Umudepite, anayobora Umutwe w’Abadepite kugeza mu 2024, nyuma ntiyongera kwiyamamaza.
Usibye inshingano ze mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa yari anayoboye Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu (PL), umwanya yatorewe mu 2016. PL ni ishyaka ryashinzwe ku wa 14 Nyakanga 1991.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
