Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye Inama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (LONI) yateranye ku nshuro ya 81, ku cyicaro cy’uwo Muryango i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Amdasaderi w’u Rwanda muri Loni, kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Nzeri 2026.
Iyi nama igiye kumara icyumweru igaruka ku ngingo zitandukanye zirimo amahoro n’umutekano, ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, guhangana n’ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe, ubuzima, uburezi n’izindi.
Abategetsi mu Isi yose indege zaberekeje i New York muri iyi Nama ifatwa nk’ihuza abayobozi benshi mu Isi ndetse n’Intumwa ziba zabaherekeje.
Mu Karere u Rwanda ruherereyemo, abagiye bayobowe intumwa z’ibihugu barimo nka Perezida William Ruto uyoboye intumwa za Kenya, Perezida Evariste Ndayishimiye yagiye ayoboye intumwa z’u Burundi.
Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Judith Suminwa Tuluka, yahagurutse i Kinshasa ku wa 20 Nzeri 2026 ayoboye intumwa za Congo.
Intumwa za Uganda zo mu Nteko Rusange ya Loni ziyobowe na Adonia Ayebare usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (Loni), António Guterres uri mu mezi ya nyuma kuri ubwo buyobozi ndetse ikazaba ari nayo Nteko rusange ya nyuma ayoboye, yasabye abayobozi bazayitabira kwibanda ku mahoro, ubutabera no koroherana.
Iyi Nteko Rusange ibaye mu gihe intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje guteza umwuka mubi mu Burasirazuba bwo Hagati, mu gihe intambara ya Israel muri Gaza na Liban ndetse n’iy’u Burusiya na Ukraine bikomeje.
Muri iyi Nteko Rusange, hateganyijwe inama zitandukanye zigamije gushaka ibisubizo by’izi ntambara. Perezida wa Amerika, Donald Trump, ateganya guhura n’abayobozi b’ibihugu byo m Kkigobe ku wa Kabiri, kugira ngo baganire ku hazaza h’intmbara na Iran.
Hazaba kandi inama yo ku rwego rwo hejuru y’Inama y’Amahoro (Board of Peace) yashinzwe na Perezida Donald Trump igamije gukurikirana gahunda yo kubaka bundi bushya Gaza.
U Bufaransa na bwo buteganya gutumiza inama yo gusuzuma igisubizo gishingiye ku ishingwa ry’ibihugu bibiri, mu gukemura amakimbirane hagati ya Israel na Palestina.
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko azahura na Trump i New York, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, ateganya guhura na mugenzi we wa Amerika, Marco Rubio.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

