Nyuma y’igihe gito atangiye akazi muri Kiyovu Sports nk’uwari ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe [Team management], Nizigiyimana Karim uzwi nka ‘Mackenzi’, yahise atandukana nayo ku bw’impamvu zitahise zimenyekana.
Mu minsi ishize hari humvikanye amakuru yavugaga ko Nizigiyimana Karim wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, yagizwe Umukozi Ushinzwe ubuzima bwa buri munsi muri Kiyovu Sports [Team manager], asimbuye Shaban Mohamed byavugwaga ko yahinduriwe inshingano.
N’ubwo Mackenzi yahawe aka kazi, ariko nta masezerano yanditse yigeze ahabwa nyamara yari yatangiye akazi kandi yaneretswe abakinnyi b’ikipe.
Nyuma y’ibyumweru bibi gusa, Nizigiyimana yahise ahagarikwa muri izi nshingano mu buryo benshi batamenye.
Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko ihagarikwa rya Mackenzi, ryatewe n’uko yasabwe guhara amadeni afitiwe na Kiyovu Sports ariko undi akababera ibamba.
Bivugwa ko uyu mukinnyi yasabwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa [CEO] w’ikipe witwa Audace, gukura ikirego muri FERWAFA yarezemo iyi kipe, ariko undi aratsemba.
UMUSEKE wamenye ko uyu mukinnyi yareze Urucaca mu Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda, yishyuza amafaranga ikipe imubereyemo ndetse bajya mu rubanza arayitsinda ariko kwishyurwa bikomeza kuba ingume.
Bivugwa ko iyi kipe yabwiwe na FERWAFA ko nitishyura Mackenzi na Mugenzi Cédric ‘Ramires’, itazahabwa ibyangombwa byo gukina amarushanwa yayo [Club Licensing] muri uyu mwaka w’imikino.
Amakuru yandi ava ku bari hafi ya CEO wa Kiyovu Sports, avuga ko uyu mugabo yabwiye abakunzi b’ikipe ko yanze guha amasezerano yanditse uyu mukinnyi kuko yari azi ibizakurikiraho kuko we avuga ko baziranye kuko bamaze igihe bakorana kandi bombi baziranye neza.
Nizigiyimana uherutse kuvugwa muri Étoile de l’Est FC yo mu Karere ka Ngoma, abamuri hafi bavuga ko we yamaze guhagarika gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Mackenzi yakiniye amakipe arimo Rayon Sports, APR FC, Gasogi United, Kiyovu Sports, Gor Mahia n’ikipe y’Igihugu y’u Burundi yabereye kapiteni imyaka myinshi.

UMUSEKE.RW
