Idrissa Ouédraogo yareze M. Irene muri RIB

Idrissa Ouédraogo

Umunyamakuru Murindahabi Irene yatangaje ko Idrissa Luc Ouédraogo, umugabo wa Ishimwe Vestine mu mategeko, yamureze mu Bugenzacyaha, amushinja icyaha cyo gucuruza abantu.

Mu kiganiro kuri YouTube, yagarutse ku ibaruwa Ishimwe Vestine yashyize hanze no ku buzima bw’urushako rwe.

Ni nyuma y’inkuru Ishimwe Vestine yashyize hanze agaruka ku buzima bw’urushako rwe, aho yanatangaje ko yigeze gutekereza kwiyahura, agira inama abakiri bato kubanza gushishoza mbere yo gufata umwanzuro wo gushaka.

Murindahabi yavuze ko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma agamije guharabika Ishimwe Vestine n’izina rye.

Zimwe mu nkuru yagarutseho ni izivuga ko Murindahabi yaba yarabyaranye na Ishimwe Vestine, avuga ko ayo makuru agamije kumwangiriza izina.

Mu bindi yagarutseho, yavuze ko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baba barishyuwe na Idrissa kugira ngo bakwirakwize amakuru y’ibinyoma.

Murindahabi yavuze ko na we yatunguwe n’icyemezo cya Ishimwe Vestine cyo gushakana na Idrissa, kandi ko atagize uruhare mu gufata icyo cyemezo cyangwa mu kubana kwabo.

Yavuze ko ibivugwa ko uyu Munya-Burkina Faso yaba yaramuhaye amafaranga kugira ngo amufashe kubana na Ishimwe Vestine ari ibinyoma.

Ati: “Mwanyise Yuda nyuma y’ibyo yari amaze gutangaza, ngo namugurishije. Ibyo byose ndabifata nkabimira. Nitwa Morodekaye ku bw’ubuhanuzi, ntabwo nzitwa Yuda.”

Yakomeje agira ati: “Uwo mugabo mwavuze ko hari amafaranga menshi yampaye, nabishobora azanyereke ikimenyetso kimwe cy’amafaranga twahererekanyije, yaba ay’umuziki cyangwa ay’ikindi kintu icyo ari cyo cyose. Icyo kizampame n’amategeko.”

Murindahabi yavuze ko Idrissa yamureze mu Bugenzacyaha, amushinja icyaha cyo gucuruza abantu, ariko ko nta bimenyetso yigeze atanga.

Ati: “Nta kimenyetso na kimwe. Uyu mugabo yagiye kundega muri RIB, kuko yarampamagaye namaze kwitwa Yuda. Bagiye kundega muri RIB ku ishami rishinzwe gukurikirana abantu bacuruza abandi.”

Murindahabi yavuze ko RIB yakoze iperereza, ndetse ihamagara Ishimwe Vestine kugira ngo asobanure impamvu yakomeje kuguma muri Canada, aho yari yagiye mu bitaramo, ariko basanga nta bimenyetso by’icyaha gihari.

Ishimwe Vestine wo mu itsinda rya ‘Vestine & Dorcas’ aheruka gutangaza ko yatangiye inzira yo gusaba gatanya ku mugabo we, Idrissa Jean Luc Ouédraogo, amushinja ubuharike no gutera inda undi mugore.

Ni mu gihe Idrissa Ouédraogo na we yareze Ishimwe Vestine mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, asaba ko urukiko rumutegeka kumwereka umwana avuga ko babyaranye, ndetse rugategeka ko hakorwa isuzuma rya ADN kugira ngo hamenyekane niba ari se w’uwo mwana.

Ouédraogo avuga ko mu gihe ategereje kuburana mu mizi ku kirego cy’ubutane yarezwemo na Ishimwe Vestine, yasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gutegeka ko yerekwa umwana bivugwa ko ari uwe.

Avuga ko afite agahinda ko kuba ataramubona mu gihe agiye gutandukana na nyina, ndetse akaba afite impungenge ko nibatandukanywa burundu n’amategeko, bishobora gutuma atazigera abona uwo mwana, cyane ko nyina aba mu mahanga.

Ishimwe Vestine yerekeje muri Canada mu mpera za 2025, aho yari yagiye gukorera igitaramo.

Muri Nzeri 2026, Vestine yavuze ko yagiye muri Canada ahunga ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku magambo n’irikorerwa ku mubiri, avuga ko ryakorwaga n’umugabo we.

Mu bisobanuro yatanze muri Nzeri 2026, Vestine yavuze ko yagiye muri Canada ahunga ihohoterwa rishingiye ku gitsina, irishingiye ku magambo n’irikorerwa ku mubiri, avuga ko yajyaga akorerwa n’umugabo we, Idrissa Jean Luc Ouédraogo. Yavuze kandi ko yari afite impamvu z’amashuri n’umutekano we.

ISHIMWE Vestine yatekereje kwiyahura! Uko yahungiye muri Canada, yabyara umwana umugabo akamwanga

M. Irene yatangaje ko Idrissa Ouédraogo yamureze muri RIB

UMUSEKE.RW

Share This Article