Perezida w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Senateri Dr Frank Habineza, yanenze bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze avuga ko bakibangamira abarwanashyaka b’ishyaka rye.
Yabivugiye mu Karere ka Gicumbi, aho DGPR ikomereje ibikorwa byo kubaka inzego zayo no guha abarwanashyaka amahugurwa ku mahame y’Ishyaka n’uruhare rwabo mu bikorwa bya politiki.
Dr Habineza yavuze ko kuba umuntu yahindura ishyaka ari uburenganzira bwe, asaba abayobozi kutagira uwo babangamira kubera ishyaka abarizwamo.
Ati: “Umuntu afite uburenganzira bwo kuva mu ishyaka akajya mu rindi shyaka. Ntabwo ugomba kumuhatira kuguma mu ishyaka cyangwa mu mutwe wa politiki umwe. Ikibujijwe ni ukuba mu mitwe ya politiki ibiri icyarimwe.”
Dr Habineza yavuze ko hari abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagikomeje kubangamira abarwanashyaka ba DGPR, iki kibazo kikaba cyaranagaragaye muri Burera no muri Gicumbi.
Yageneye ubutumwa abayobozi b’Akarere, abasaba gusobanurira inzego zose kugeza ku Mudugudu ko kubangamira abarwanashyaka ba Green Party binyuranyije n’amategeko, kandi ababikora bakwiye kubiryozwa.
Dr Habineza yavuze ko kwitabira ibikorwa by’Ishyaka kw’abarwanashyaka benshi ari ikimenyetso cy’ubwisanzure muri demokarasi.
Ati: “Ibikorwa byacu abaturage barabibona, kandi bamaze kubona ko ari Ishyaka rifite icyerekezo kandi rifitiye ineza Abanyarwanda.”
DGPR imaze kubaka inzego mu mirenge 12 y’Akarere ka Gicumbi
DGPR ikomeje gahunda y’urugendo rwo kubaka inzego zayo mu mirenge y’Akarere ka Gicumbi, nyuma y’Akarere ka Burera.
Kugeza ubu, iri shyaka rimaze kugera mu mirenge 12 muri 21 igize Akarere ka Gicumbi, ari yo Byumba, Nyankenke, Rukomo, Kageyo, Miyove, Cyeru, Rutare, Rwamiko, Mutete, Bukure, Kaniga na Bwisige.
Muri iyi gahunda, abarwanashyaka bahabwa ibiganiro n’amahugurwa ku mahame ya Green Party Rwanda, uruhare rwabo mu bikorwa by’Ishyaka, kurengera ibidukikije no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.
Banasobanurirwa uruhare rw’abaturage mu kubungabunga amahoro n’umutekano n’akamaro kabyo mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye.
Iyi gahunda isoza hatorwa Komite y’Ishyaka ku rwego rw’Umurenge, Komite y’Urubyiruko na Komite y’Abagore.
Umwe mu barwanashyaka ba Green Party mu Murenge wa Bwisige yavuze ko amahugurwa yabafashije kurushaho gusobanukirwa amahame y’Ishyaka.
Ati: “Kwiga ni uguhozaho. By’umwihariko, aya mahugurwa yadufashije gusobanukirwa neza amahame y’Ishyaka, ku buryo dushobora gusobanurira abaturage icyo Green Party ari cyo n’ibyo igamije mu iterambere ry’igihugu.”
Mugenzi we wo mu Murenge wa Kaniga yavuze ko kubaka inzego z’Ishyaka ku rwego rw’imirenge zizafasha kwegera abaturage no kongera uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu bikorwa byaryo.
Ati: “Urubyiruko n’abagore dukwiye kugira uruhare rugaragara mu bikorwa by’Ishyaka, tunarushaho kwegera abaturage.”
Dr Habineza yavuze ko bishimira kubona abarwanashyaka benshi bitabira ibikorwa by’Ishyaka, ku buryo hari n’igihe babura aho babakirira.
Yavuze ko kubaka inzego z’Ishyaka ku rwego rw’Umurenge ari ingenzi mu kongera uruhare rw’abarwanashyaka no kugeza amahame y’Ishyaka ku baturage.

UMUSEKE.RW

