Kinshasa – Abantu bagera kuri 22 bapfuye abandi benshi barakomereka mu nkongi y’umuriro yadutse mu nzu yaberagamo ubukwe.
Iyi nkuru ibabaje yabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 4 Nzeri rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri 2026, mu birori by’ubukwe i Kinshasa.
Iyi mpanuka yabereye mu cyumba cy’abakira abantu kiri hafi y’Ingoro Ndangamurage y’Igihugu ya Congo, muri komini ya Lingwala.
Umwe mu bayobozi muri Komine ya Lingwala, Norbert Mutshiga Zihindula, yabwiye Radio Okapi ko umubare w’agateganyo watanzwe mu gitondo cyo ku wa Gatandatu ugera ku 22 bapfuye, n’abandi benshi bakomeretse bihutishijwe mu bitaro kugira ngo bavurwe.
Byatangiye neza nk’uko amashusho yafashwe mbere abigaragaraza, abari mu bukwe bishimye ndetse babyina.
Gusa umugeni akinjira ngo ajye gufata icyicaro, nibwo inkongi y’umuriro uteye ubwoba yadutse muri salle ifite umuryango umwe, kandi yari yakubise yuzuye, imyotsi ibamyinshi, abari aho batangira kwirwanaho bahunga umubyinano uba mwinshi, n’imyotsi myinshi cyane.
Radio Okapi ivuga ko umwotsi n’inkongi byabangamiye abashkaga guhunga. Mu bwoba bwakurikiyeho, abantu benshi bivugwa ko bakandagiwe.
Ubuyobozi buvuga ko hazakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane neza impamvu nyayo yateje impanuka.
Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu, Jacquemain Shabani, yasuye aho byabereye kuri uyu wa Gatandatu mu gitondo kugira ngo arebe uko ibintu bimeze.
Hagati aho, Guverineri wungirije wa Kinshasa, Eddy Iyeli Molangi, na we yasuye aho hantu ari kumwe n’abayobozi benshi b’intara, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ibiro bya Guverineri ku wa Gatandatu ribivuga.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Gatandatu nimugoroba, n’ubuyobozi bw’Intara rivuga ko abantu bagera ku 10 bapfuye hakomereka abandi benshi, ndetse hangiritse imitungo myinshi, gusa umubare w’ubuyobozi bw’Intara waba uvuguruza uwatangajwe n’Umuyobozi wa Komine biriya byago byabereyemo.

UMUSEKE.RW

