Iran yaburiye America

Iran na America buri ruhande rwatangaje ko rwarashe amato y'urundi

Intambara ya Iran na America bipfa kugenzura umuhora wa Hormuz irakomeje, itangazamakuru cya leta ya Iran kivuga ko ubuyobozi bw’igisirikare bw’icyo gihugu bwaburiye America ko ibitero ku mato ya gisirikare yayo mu karere bizakomeza kwiyongera niba Washington ikomeje gufunga inzira yo mu mazi.

Amerika yashyizeho ingamba zo kugenzura ibyambu bya Iran nyuma y’uko Tehran ifunze neza inzira y’amazi yo mu muhora wa Hormuz, inzira ikomeye mu bucuruzi bwo ku isi aho 20% by’ibikomoka kuri peteroli ariho binyura.

Ubuyobozi bw’igisirikare cya Iran bwavuze ko ibitero bishobora kwiyongera niba Amerika ikomeje “kwibasira” amato ya Iran.

Kuri uyu wa Gatandatu, ubuyobozi bukuru bw’ingabo za America muri Aziya (CENTCOM) bwavuze ko ingabo za America  zagabye ibitero n’indege ku mato atatu ya peteroli ya Iran.

CENTCOM ivuga ko ubwato bubiri bwagizwe ibisenzegeri ku buryo butagenda, ubwa gatatu bwo burasenywa burundu.

Ingabo za America zivuga ko zihimuye nyuma y’uko ingabo za Iran ziharanira impinduramatwara ya kisilamu (IRGC) zateye ibisasu bya missile bigambiriye amato abiri y’intambara ya America, ari ngo ntibyagira icyo bigeraho.

Iran yahaye gasopo amato yose ahirahira kunyura mu mazi yo mu ‘Kigobe cya Perse’ cyangwa mu nzira ya Hormuz nta burenganzira ko azaraswa.

Ingabo za Iran zivuga ko zibasiye amato atatu ya peteroli yagendaga adafite uruhushya kimwe n’andi mato atatu ya America.

America ivuga ko irwanya urugomo rwa Iran ishaka gufunga inzira ya Hormuz.

CENTCOM yavuze ko Iran yashatse kurasa amato abiri y’intambara ikoresheje missile zihuta, ariko ko byayinaniye, kandi nta Munyamerica wagize ikibazo.

UMUSEKE.RW

Share This Article