Abakozi ba RMB bashinjwa ‘guhishira’ rwiyemezamirimo Nyabyenda Emmanuel baburanye

Nyabyenda Emmanuel ahakana ibyo ashinjwa byo gutiza umurindi ubucukuzi bw'amabuye butemewe

Muhanga: Urukiko Rwibanze rwa Nyamabuye rugiye gufata umwanzuro ku byifuzo by’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Petrol na Mine (RMB) bashinjwa gushyigikira umushoramari Nyabyenda Emmanuel gukora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya abifitiye, basabye ko bahita barekurwa badakomeje kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Abo bakozi ba RMB bashinjwa kugenzura ko Kampani zicukura amabuye y’agaciro zubahiriza ibisabwa, ni Uwamahoro Fiona na Assouman Bienfait.

Ubushinjacyaha bwabagejeje imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Nyamabuye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2026 busaba ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Umushinjacyaha yavuze ko bakurikiranyweho ibyaha bine birimo icyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye; kuba icyitso mu cyaha cyo gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya; kuba icyitso mu cyaha cyo gucuruza amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranye n’amategeko, ndetse no kuba icyitso mu cyaha cyo kwiba.

Umushinjacyaha abashinja ko bamenye ko Nyabyenda Emmanuel acukura amabuye y’agaciro nta ruhushya yifashishije Kampani yitwa Rugendabari Mining, ndetse bakaba barayisuye bakandika mu gitabo cy’abashyitsi bayigira inama, ariko bo bakaba bavuga ko atari Rugendabari Mining basuye ahubwo basuye indi Kampani yitwa CEAVMC ikabatega igitabo cya Rugendabari bakaba ari icyo basinyamo batabazi.

Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa bagiye kugenzura Kampani RMB yafunze, kandi ko mu iperereza babasabye raporo y’ibyo bagenzuye bakayigaragaza nyuma y’amezi abiri.

Umushinjacyaha yavuze ko ibyo babimusobanuriye ntiyabyumve neza bityo abona ko ahubwo basuye Rugendabari Mining ndetse ibyo banditse mu gitabo cyayo bituma bakurikiranwaho biriya byaha bindi bine.

Umushinjacyaha avuga ku cyaha cyo kwiba n’ibifitanye isano n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nta ruhushya, Assouman na Fiona bakurikiranyweho yagize ati: “Biriya byaha ntabwo ari bo babikoze, Nyabyenda ni we wabikoze, icyo bo bakoze ni ukuba icyitso muri byo.”

Umushinjacyaha yasabye ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ashingiye ku mpamvu nyinshi zirimo kuba abona baramutse bafunguwe babangamira iperereza, cyangwa bagasibanganya ibimemyetso ku bandi bantu avuga ko bashobora gufungwa muri iyi dosiye, ndetse no kuba ibyaha bakekwaho bihanishwa igifungo kirengeje imyaka ibiri.

Abaregwa ndetse n’abunganizi mu mategeko, ntabwo bigeze bisobanura ku byaha bashinjwa ahubwo abanyamategeko babo bahise bagaragaza inzitizi ndemyagihugu, basaba ko Assouman Bainfait na Uwamahoro Fiona bahita barekurwa bitewe n’uko umwanzuro w’ubushinjacyaha ubasabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo byageze umunsi w’iburanisha batarawubona bitewe n’uko ubushinjacyaha bwawuhishe muri system y’inzego z’ubutabera bahuriramo.

Umushinjacyaha yavuze ko kuba umwanzuro ukubiyemo ikirego baba batawubona byafatwa nko kwibeshya kwabayeho ahubwo urubanza rugasubikwa bo bakazagaruka kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bamaze kuwusoma.

Me Ibambe Jea Paul wunganira Asouman Bienfait asaba Urukiko ko ruhita rutegeka umukiriya we kurekurwa bitewe n’uko ubushinjacyaha bwamuzanye imbere y’Urukiko butabanje kumumenyesha ibyo aregwa byose ngo abihereho yiregura.

Ati: “Dushingiye kuba ubushinjacyaha butarakoze icyo amategeko ateganya twifuza ko Urukiko rutegeka ko abo twunganira barekurwa.”

Urukiko nyuma yo kumva iyo nzitizi ndemyagihugu rwanzuye ko ruzafata umwanzuro taliki ya 27 Ukwakira 2026 saa munani za ku manywa hakaba hategerejwe kureba niba uwo munsi bariya bakozi ba RMB bazahita bafungurwa cyangwa se urubanza ruzakomeza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Aba bakozi ba RMB bafunzwe nyuma y’uko ubushinjacyaha bufunze umushoramari witwa Nyabyenda Emmanuel ukurikiranyweho gucukura amabuye y’agaciro nta ruhushya afite agaciro k’asaga miliyari 5 Frw we akaburana avuga ko yacukuye afite uruhushya, akanavuga ko bariya bakozi ba RMB bamusuye mu gihe bo bavuga ko batigeze bamusura ahubwo basuye indi Kampani ye yitwa CEAVMC.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW

Share This Article