Amabagiro yahawe ibikoresho bizabafasha gutahura amatungo agurishwa ari ku miti

Abafite amabagiro yahawe ibikoresho bizabafasha gucuruza inyama zifite ubuziranenge

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA) cyahaye abafite amabagiro ari hirya no hino mu Gihugu ibikoresho 350, bifite agaciro ka miliyoni 70 Frw, bipima ibisigazwa by’imiti mu nyama mu rwego gukemura ikibazo cy’abagurishaga amatungo ari ku miti.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026, gihuza ubuyobozi bwa RICA,inzego zifite aho zihuriye n’ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’abafite amabagiro.

RICA yagaragaje ko itungo rikwiye kubagwa ari irifite icyemezo cy’ubuzima bwiza kigaragaza igihe riheruka gutererwa umuti kandi ritarwaye, bityo ko itungo ryarwaye rikavuzwa bikanga riba ridakwiye kubagwa.

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RICA, Bajeneza Jean Pierre ati “Amatungo aba yavuwe, yariye ibyo yateganyirijwe byo kurya, hashobora gusigaramo ibyo bisigazwa by’imti.Ubwo rero ni ibyagaragara ko hakenewe imbaraga n’ubushobozi kugira ngo haboneke ibyo bikoresho byatanzwe 350 bizifashishwa n’amabagiro atandukanye n’abakora ubugenzuzi kugira ngo bagenzure ubuziranenge bw’inyama.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo muri RAB, Niyonzima Eugene yavuze ko gupima amatungo ko nta bisigazwa by’imiti zifite bizarushaho gufasha ubuziranenge bw’imiti.

Yagize ati“Ibikoresho bibonetse bizafasha kongerera ubushobozi amabagiro kugira ngo abashe gupima amatungo yabazwe ko nta bisigazwa by’imiti byaba bigaragaramo.Ibyo bizafasha kongera ubuziranenge izo nyama . Hariho uburyo bwo gupima no gushaka amakuru ku itungo ryabazwe ariko nta buryo bwa laboratwari  bwakorwaga. Ni uburyo bwinyongera bwabonetse buzafasha abapima kumenya ko ibyo bisigazwa byaba Bihari.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa amabagiro y’amatungo atandukanye 266, arimo amabagiro y’Uturere 111 n’ayabikorera 155. Ni mu gihe ayanditswe afite ibyangombwa byose bisabwa ari amabagiro 17.

Ibikoresho byifashsihwa muri laboratwari ifasha kureba niba itungo nta bisigazwa by’imiti ifite

UMUSEKE.RW

 

 

Share This Article