America na Iran bikomeje intambara ikakaye mu nyanja!

America na Iran bikomeje intambara yo mu mazi

Ubuyobozi bw’Ingabo za America muri Aziya (CENTCOM) bwavuze ko zagabye ibitero ku mato atatu ya peteroli ya Iran, mu rwego rwo guhora icyagabwe n’umutwe w’ingabo za Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) ku mato y’intambara ya America.

Iki gitero cya America cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Nzeri, 2026 nyuma y’uko Iran na yo ngo iteye ibisasu bya misile ballistic ku bwato bubiri bw’intambara bwa America bwari mu mazi y’akarere.

Indege ya America yohereje missiles ku bwato bwa Iran ngo yabashije kuhava nubwo Iran yagerageje kuyirasa. Nta mukozi n’umwe mu bari mu ndege ya America wakomeretse.

America ivuga ko nyuma y’uko Iran ishatse gutwika ubwato bw’intambara bubiri bwayo, bikayinanira, mu gitero yagabye ku mato America yangije ubwato bw’ingabo za Iran, IRGC bwitwa M/T Downy ku nkombe z’ikirwa cya Kharg n’ubundi bwitwa  M/T Stark 1 hafi y’ahitwa Jask.

Ingabo za America kandi ngo zangije ubwato bwa gatatu bwitwa M/T Kylo (bizwi kandi ku izina rya “Noxen”) mu kigobe cya Oman, aho bwarashwe ahantu hatandukanye mu rwego rwo kubwangiza ngo bureke gukora.

CENTCOM ivuga ko amato atatu ya peteroli ya Iran yarashwe ari igice cy’umutungo w’amamiliyari y’amadolari, Iran ikoresha mu gutera inkunga igisirikare cyayo cya IRGC n’indi mitwe ishyigikiye icyo gihugu mu karere.

Kuri, Adm. Brad Cooper, umuyobozi wa CENTCOM ngo ni ubutumwa America yatanze kuri IRGC ko “Nurasa amato abiri yacu, tuzagusubiza tuguhombya mu bukungu kurushaho, tukakwangiriza ubwato butatu.”

Iran yemeje igitero cya America ku bwato bwayo butatu, ivuga ko ubwato bwa peteroli hafi y’ikirwa cya Kharg bwafashwe n’inkongi y’umuriro, ariko umuriro wazimye, kandi nta muntu wapfuye.

Ubundi bwato bubiri burimo ubutwaye petrol hafi y’agace ka Jask, bwarashweho ariko abari baburimo ngo babashije kugera ku nkombe nta kibazo bagize.

UMUSEKE.RW

Share This Article