Abitabiriye Irushanwa Mpuzamahanga rya Kung-fu Wushu ryo Kwibuka ku nshuroya 32, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyungura ubumenyi ku mateka ya Jenoside ndetse biyemeza guhangana n’abayipfobya.
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026, nibwo abasore n’inkumi bakina Kung-fu Wushu basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Umuyobozi wa Kung-fu Wushu mu Rwanda, Ishimwe Valens, yabwiye UMUSEKE ko bateguye iki gikorwa mu rwego rwo gufasha abakiri bato bakina uyu mukino kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda..
Ati: “Turashimira cyane ibihugu bya Kenya, Tanzania na Uganda byemeye ubutumire bwacu bikaza kwifatanya natwe muri iri rushanwa ryo kwibuka. Ibi bigaragaza ubufatanye no gukomeza gusigasira amateka binyuze muri siporo.”
Uyu mugabo yavuze ko kuba abakiri bato bamenya neza amateka y’Igihugu ndetse bakayasobanukirwa ari iby’agaciro kuko uretse kubasha kuyasobanura, binabafasha mu kwirinda ko hari uwayagoreka barebera.
Ati: “Nk’abakina Kung-fu Wushu, tugomba kugaragaza uruhare rwacu mu guhangana n’abashaka kugoreka amateka no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ngaruiya Njonge, Perezida wa Federasiyo ya Kung-fu muri Kenya, yavuze ko nk’abanyamahanga, gusura inzibutso bibaha umukoro wo gusangiza abo basize iwabo amateka y’ibyabaye mu Rwanda no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Ati: “Iyo dusuye inzibutso tukumva amateka y’ibyabaye, bitwibutsa inshingano dufite zo kubwira abandi ukuri no gushimangira ko Jenoside n’andi mahano nkayo bitazongera kubaho ukundi.”
Njonge yahamije ko siporo ari ururimi ruhuza abantu batandukanye ndetse ikaba uburyo bwiza bwo gukangurira urubyiruko amahoro, ubumwe n’ubwiyunge.
Amakipe 30 yo mu Rwanda no mu bihugu byo mu karere ategerejwe mu Irushanwa Mpuzamahanga rya Kung-fu Wushu ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 32, rizamara iminsi ibiri ribera i Kigali.
Iri rushanwa rizahuza amakipe yo muri Kenya, Tanzania na Uganda yamaze kugera mu Rwanda, mu gihe DRC itazaryitabira kubera impungenge z’icyorezo cya Ebola.






NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
