Uganda igiye kohereza ingabo muri Gaza

Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yemeje gahunda ya Guverinoma yo kohereza ingabo mu Ntara ya Gaza muri Palestine , mu butumwa mpuzamahanga bugamije kubungabunga umutekano no gufasha mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’agahenge yasinywe hagati y’abarwanyi b’umutwe wa Hamas na Isreal

Izi ngabo zizaba ziri mu itsinda mpuzamahanga n’izindi zo mu bihugu birimo Indonésie, Maroc, Kazakhstan, Kosovo na Albanie riteganyijwe gufasha kugarura umutekano muri Gaza, nk’uko biri muri gahunda yiswe ‘Inteko y’Amahoro’ yashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Inteko Ishinga Amategeko yavuze ko uruhare rwa Uganda rugamije gufasha mu gukurikirana iyubahirizwa ry’amasezerano y’agahenge, kurinda abasivili no gushyigikira ibikorwa bigamije kugarura iw’tuze muri Gaza.

Minisitiri w’Ingabo za Uganda, Kiryowa Kiwanuka, wyasabye abadepite gushyigikira gahunda, avuga ko Uganda ifite uburambe mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro.

Yagaragaje uruhare ingabo za Uganda zagize muri Somalia, Sudani y’Epfo, Repubulika ya Centrafrique ndetse n’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro.

Ubu butumwa mpuzamahanga buteganyijwe kuba burimo abasirikare bagera ku 20,000, bakazaba bayobowe n’Umunyamerika Maj. Gen. Jasper Jeffers.

Jeffers yavuze ko izi ngabo zizibanda ku bikorwa byo kugarura umutekano no gushyigikira inzira iganisha ku mahoro arambye muri Gaza.

Intambara hagati ya Israel na Hamas yatangiye gukaza umurego nyuma y’igitero Hamas yagabye muri Israel ku wa 7 Ukwakira 2023, cyahitanye abarenga 1,200 abandi barashimutwa.

Israel yahise itangiza ibikorwa bya gisirikare muri Gaza, aho imibare yatangajwe n’inzego zo muri Gaza igaragaza ko abarenga 73,000 bamaze guhitanwa n’iyi ntambara.

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article