Bralirwa Plc yungutse miliyari 25,3 Frw mu mezi atandatu

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc, rwatangaje ko rwungutse miliyari 25,3 Frw nyuma yo kwishyura imisoro mu gice cya mbere cya 2026, inyungu yazamutseho 37,6% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu 2025.

Ibi bikubiye muri raporo y’imari y’amezi atandatu yarangiye ku wa 30 Kamena 2026, yashyizwe ahagaragara ku wa 6 Kanama 2026.

Raporo igaragaza ko inyungu ya Bralirwa yazamutse iva kuri miliyari 18,4 Frw mu gice cya mbere cya 2025 igera kuri miliyari 25,3 Frw muri uyu mwaka.

Bralirwa Plc yavuze ko iri zamuka ryatewe n’ubwiyongere bw’ibicuruzwa byagurishijwe, haba ku binyobwa bisembuye n’ibidasembuye, ndetse no guhindura ibiciro hagamijwe guhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Amafaranga yinjijwe na Bralirwa mu mezi atandatu ya mbere ya 2026 yageze kuri miliyari 149,8 Frw, avuye kuri miliyari 124,9 Frw mu gihe nk’icyo cya 2025, bingana n’izamuka rya 20%.

IGIHE yanditse ko ingano y’ibinyobwa byagurishijwe na Bralirwa byazamutseho 4,8%, iva kuri hectolitres 1.375.000 igera kuri hectolitres 1.441.000.

Nubwo bimeze bityo, Bralirwa yavuze ko yahuye n’izamuka ry’ibiciro by’ibikoresho fatizo n’ibikoresho byo gupfunyika, byatumye ikiguzi cyo gukora ibinyobwa cyiyongeraho 18,6%.

Amafaranga yakoreshejwe mu kwamamaza, kugurisha no kugeza ibicuruzwa ku bacuruzi na yo yiyongereyeho 24,5%, ahanini kubera ishoramari ryongerewe mu guteza imbere ibirango ndetse n’izamuka ry’ibiciro byo gutwara ibicuruzwa.

Raporo igaragaza kandi ko amafaranga y’imicungire y’ikigo yazamutseho 16,7%, bitewe n’ishoramari ryashyizwe mu ikoranabuhanga no kunoza imikorere ya sisitemu zifashishwa mu kazi.

Nubwo ibyo bikoresho byazamutse mu biciro, umusaruro ukomoka ku bikorwa by’ibanze by’uruganda wageze kuri miliyari 39 Frw, uvuye kuri miliyari 32 Frw mu gice cya mbere cya 2025.

Mu gihe kimwe, amafaranga Bralirwa yishyuraga nk’inyungu ku myenda yagabanutseho 19,7%, ibintu ivuga ko byaturutse ku kunoza uburyo bwo kwakira amafaranga ava ku bakiliya.

Umuyobozi Mukuru wa Bralirwa, Ethel Emma-Uche, yavuze ko umusaruro w’amezi atandatu ya mbere y’umwaka ushingiye ku mikorere myiza mu kugurisha, gucunga neza amafaranga akoreshwa no gushyira mu bikorwa ingamba zijyanye n’ibiciro.

Yagize ati: “Mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2026, Bralirwa yagize umusaruro mwiza mu bijyanye n’amafaranga yinjije, bitewe n’imikorere myiza mu kugurisha ndetse no gushyira mu bikorwa neza ingamba zijyanye n’imiterere y’ibicuruzwa n’ibiciro. Nubwo ibiciro by’ibikoresho fatizo byakomeje kuba hejuru, ibikorwa byacu byakomeje kugenda neza, tubifashijwemo no gucunga neza amafaranga akoreshwa ndetse no kunoza imikorere yacu.”

Yongeyeho ko mu gice cya kabiri cy’umwaka, Bralirwa izakomeza gushora imari mu bikorwa birambye, guteza imbere ibirango byayo, kongerera ubushobozi abakozi no gukoresha ikoranabuhanga mu kuzamura umusaruro.

Bralirwa Plc yatangiye ibikorwa mu Rwanda mu 1957, ikaba iri mu itsinda rya HEINEKEN kuva mu 1971. Kugeza ubu ikora ikanakwirakwiza ubwoko burenga 17 bw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ku isoko ry’u Rwanda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article