Ubuhamya bwa Nkundabagenzi wihebeye ubuhinzi bw’umwimerere

Albert Nkundabagenzi wo mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba, yahisemo gukora ubuhinzi n’ubworozi bw’umwimerere, aho avuga ko adakoresha imiti n’amafumbire mvaruganda.

Mu mirima ye yo mu Murenge wa Rurenge, Akagari ka Rugese, ahinga ibihingwa bitandukanye birimo inyanya, ibigori, ibishyimbo, soya, intoryi, dodo, karoti, amashu, avoka n’amapapayi.

Nkundabagenzi avuga ko yahisemo ubu buryo bwo guhinga agamije kurengera ubutaka no kugabanya amafaranga yakoreshaga mu kugura inyongeramusaruro.

Ati: “Tuba twarashyizeho iyi mirima kugira ngo twereke abantu ko bishoboka.”

Nkundabagenzi yorora inka n’ingurube, kandi ifumbire iva kuri ayo matungo ni yo yifashisha mu mirima ye.

Avuga ko akoresha kandi ifumbire y’iminyorogoto, ifumbire y’amazi ndetse na “compost” ikorwa mu bisigazwa by’imyaka n’ibyatsi.

Ati: “Nk’ifumbire nkoresha iva ku matungo, iy’iminyorogoto, iyo dukora mu mazi ndetse n’imborera iva mu bisigazwa by’imyaka n’ibindi byatsi.”

Avuga ko kuba ashobora kwikorera igice kinini cy’inyongeramusaruro akenera bituma agabanya amafaranga ashora mu buhinzi.

Albert Nkundabagenzi

Akoresha ibyatsi mu kurwanya udukoko

Mu mirima ye, Nkundabagenzi avuga ko akoresha ibimera bitandukanye mu kurwanya udukoko twangiza imyaka.

Hari ibyo ateramo hagati y’ibindi bihingwa kubera ko impumuro yabyo ishobora gutuma udukoko tumwe twirinda kwegera imyaka.

Hari n’ibindi bimera atunganya kugira ngo abikuremo umuti aterera ku bihingwa.

Avuga ko ubu buryo bumufasha kurwanya udukoko adakoresheje imiti ikorerwa mu nganda.

Nkundabagenzi yemera ko ubuhinzi bukoresha ifumbire mvaruganda n’imiti bishobora gufasha kubona umusaruro mwinshi mu gihe gito.

Ariko avuga ko hakwiye kurebwa n’uburyo ubutaka buzakoreshwa mu gihe kirekire.

Ati: “Birumvikana abantu bakeneye kurya, ariko dukwiye no kwibaza ngo abantu bazarya kugeza ryari?”

Avuga ko gukomeza kwibanda ku musaruro w’igihe gito bitagomba gutuma harekerwa aho ubutaka buzaba bugeze mu gihe kiri imbere.

Ati: “Uburyo dukomeza gukoresha izo nyongeramusaruro ibyo bintu bigabanya ubushobozi bw’imirima mu gutanga umusaruro mwinshi, ari na cyo twishimira ko Leta itangiye kubibona, igasaba abahinzi kuvanga ifumbire mvaruganda n’imborera.”

Nkundabagenzi avuga ko ubuhinzi bw’umwimerere bushobora kugira uruhare mu kurengera ubutaka no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Gusa na we yemera ko ubu buryo budashobora kuba igisubizo cyihuse ku kibazo cyo kubona ibiribwa byinshi.

Ati: “Kuko na Leta yemera ko ibyo bintu [ubuhinzi bw’umwimerere] ari byiza, ariko bikaba atari igisubizo cyihuse cy’ibiribwa.”

Barifuza ko ubuhinzi bw’umwimerere bwigishwa

Umuryango Rwanda Organic Agricultural Movement (ROAM), uteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere, uvuga ko hakenewe kurushaho kumenyekanisha ubu buryo bwo guhinga.

Nkundabagenzi na ROAM basaba ko abanyeshuri biga ibijyanye n’ubuhinzi bahabwa ubumenyi ku buhinzi bw’umwimerere, kuva mu mashuri yisumbuye kugeza mu mashuri makuru na za kaminuza.

Bavuga ko intego atari ukurwanya ubundi buryo bw’ubuhinzi, ahubwo ko ari ukongera amahitamo y’umuhinzi n’umuguzi.

Ati: “Ntabwo tubangamira gahunda za Leta, ahubwo turuzuzanya. Ni no kugira ngo nujya ku isoko, wowe nk’umuguzi ugire amahitamo.”

Nkundabagenzi avuga ko umusaruro w’ubuhinzi bw’umwimerere ukiri muke ku isoko, bigatuma umuguzi ashobora kubona amahitamo make.

Ati: “Impamvu umuguzi agura inyanya zateweho umuti wo mu ruganda, ni uko nta zindi nyanya ziba zihari.”

Yifuza ko abahinzi benshi bitabira ubu buryo kugira ngo umusaruro wabwo urusheho kuboneka ku isoko.

Ati: “Ntabwo ari urugendo rworoshye ariko twizera ko buhoro buhoro bizashoboka, ayo mategeko akajyaho, n’imyigire ikajyaho.”

Ifumbire iracyari imbogamizi

Kimwe mu bibazo abahinzi b’umwimerere bavuga ko bahura na byo ni ukubona ifumbire y’imborera ihagije.

Nkundabagenzi avuga ko habayeho gahunda zunganira abahinzi kubona ifumbire y’imborera, byafasha ubu buryo bwo guhinga kwaguka.

We avuga ko igice kinini cy’ifumbire akoresha akikorera, yifashishije ibikoresho abona ku bworozi no ku mirima ye.

Nkundabagenzi ntaherera ku guhinga no kugurisha imyaka gusa.

Mu byo ahinga, akuramo ibindi bicuruzwa birimo ibirungo bikomoka ku nyanya, imitobe ndetse n’imbuto zo gutera.

Avuga ko ubu buryo bwo guhinga bumufasha kugabanya amafaranga yashoraga mu kugura inyongeramusaruro.

Ati: “Jyewe umurima mpingamo karoti cyangwa se amashu nkuramo umusaruro umwe n’uwahingishije imvaruganda cyangwa nkamurusha, hakiyongeraho ko ibyanjye ari umwimerere.”

Umurima we kandi wakira abantu bashaka kumenya uburyo bwo guhinga no korora mu buryo bw’umwimerere.

Kuri Nkundabagenzi, uyu murima ni ahantu ho gukorera ubuhinzi no kororera amatungo, ariko kandi ukaba n’ahantu ashobora kwereka abandi ko hari uburyo bwo gukora ubuhinzi bushingiye ku bikoresho biboneka hafi y’umuhinzi.

Ati: “Tuba twarashyizeho iyi mirima kugira ngo twereke abantu ko bishoboka.”

Share This Article