BAL izamura ubukungu bwa NBA Africa kugera ku 1000% buri mwaka

Irushanwa rya Basketball Afurika League [BAL] riri mu akomeye ku Mugabane wa Afurika, rizamura ubukungu bwa NBA Afurika kugera ku 1000% buri mwaka nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa NBA Africa, Clare Akamanzi.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 22 Gicurasi 2026, mbere y’uko hatangira imikino ya nyuma ya BAL 2026 ibera muri BK Arena, kitabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Perezida wa BAL, Amadou Gallo Fall, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi, Komiseri wungirije muri NBA, Mark Tatum na Perezida w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wa Basketball muri Afurika (FIBA Africa), Anibal Manave.

Uyu Muyobozi Mukuru wa NBA Africa, Akamanzi, yavuze ko biteze kubona ubwitabire bwo hejuru bw’abafana mu Rwanda, kuko aho amarushanwa yanyuze mu bindi bihugu ubwitabire bwari hejuru ndetse byanatanze umusanzu mu bukungu bw’uyu mukino.

Ati “Nyuma yo gusoza imikino y’amajonjora yabereye muri Maroc na Afurika y’Epfo, twungutse abafana hafi ibihumbi 75 muri ibyo bihugu byombi baguze amatike, urebye mu mibare twagurishije yikubye kabiri.”

Yongeyeho ati “Abafana twagezeho kandi ni abo mu bihugu birenga 200 byo ku Isi, ibyazamuye ubukungu bwa BAL na NBA Africa ku kigero cya 1000% ku mwaka. Twanungutse abafatanyabikorwa bagera kuri 20, ibyerekana umwihariko.”

Mu bindi byaganiriwe muri iki kiganiro n’abanyamakuru, havuzwe ko mu myaka 10 iri imbere, umusaruro uva muri BAL ugomba kuva kuri miliyoni 250$ ukagera kuri miliyari 4,5$, ndetse n’abagera ku bihumbi 650 bakaba babona akazi kubera wo.

Mu rwego rwo kongera uburyohe bw’irushanwa kandi, kurigeza ku makipe menshi no mu bihugu byinshi, hari kwigwa umushinga ndetse ugeze kure wo gushyiraho amakipe ahoraho akina BAL n’andi makipe abiri azajya arijyamo yabanje guca mu majonjora.

Ubusanzwe uko BAL ikinwa, ikinwa n’amakipe menshi yabaye meza muri za shampiyona z’imbere mu bihugu, ariko imikino ya nyuma igahuza 12 yitwaye neza.

Iyi gahunda kandi ihanzwe amaso mu gukomeza gufasha umukino wa Basketball gushinga imizi ku Mugabane wa Afurika, aho mu myaka ishize hari gahunda zafashije kuzamura impano z’abakinnyi b’Abanya-Afurika bageze no muri NBA.

Izo gahunda zirimo nka ‘Basketball Without Borders’ yagaragaje abakinnyi bakomeye barimo Joel Embiid na Pascal.

Muri uyu mwaka kandi, Umunya-Sudani y’Epfo, Khaman Maluach, yatoranyijwe na Phoenix Suns.

Mu gukomeza gufasha Umugabane wa Afurika biciye muri Basketball, NBA Africa irateganya kubaka ibibuga 1000 kuri uyu Mugabane, bizajya bifasha uyu mukino kwisangamo urubyiruko rwinshi, ari na yo mpamvu Amadou yasabye abashoramari kwinjira mu ishyirwa mu bikorwa ryawo.

Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi yavuze ko BAL izamura ubukungu bwa Afurika ku kigero cya 1000% buri mwaka
Abayobozi batandukanye ba BAL baganiriye byinshi n’itangazamakuru

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *