Imikino ibanza y’umunsi wa kabiri muri Shampiyona ya Volleyball y’Icyiciro cya mbere y’abagabo, yajyanywe mu Karere ka Kirehe aho izakinwa mu mpera z’iki Cyumweru.
Imikino y’umunsi wa kabiri muri Shampiyona ya Volleyball y’Icyiciro cya mbere mu bagabo, iteganyijwe gukinwa ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026 guhera Saa yine z’amanywa.
Biteganyijwe ko izabera muri Gymnase y’Akarere ka Kirehe yakira abantu bagera ku 1200 bicaye neza.
Imikino iteganyijwe:
- 10:00: RP-Ngoma VC izakina na Gisagara VC
- 12:00: REG VC izakina na KVC VC
- 15:00: Police VC izakina na EAUR VC
- 17:30: Kirehe VC izakina na APR VC
Mu ntangiriro z’uku kwezi, mu Karere ka Kirehe hari habereye irushanwa rya ‘Kirehe Open Volleyball Tournament’ ryari rigamije gutaha Gymnase ya Kirehe.


UMUSEKE.RW

