Umuyobozi wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah, yatangaje ko ikipe abereye umuyobozi yandikiye Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika [CAF], irega Black Bulls nyuma yo kubakira nabi.
Murera imaze iminsi iri muri Mozambique, aho yagiye gukina umukino wo kwishyura mu ijonjora rya kabiri ry’irushanwa Nyafurika rya CAF Confederation Cup, uzabera kuri Estádio da Matola.
Nk’uko amategeko agena amarushanwa Nyafurika abiteganya, ikipe yasuye iba igomba kwitoreza ku kibuga izakiniraho, ari yo mpamvu ku mugoroba wo ku wa 22 Ukwakira 2026, Rayon Sports yagombaga gukorera imyitozo kuri icyo kibuga, ariko kuhagera biba ingorahizi kuko imodoka yagombaga kuyikura kuri hoteli yatinze kuboneka.
Nyuma y’ubu butinde bw’imodoka, Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwagerageje guhamagara abo mu buyobozi bwa Black Bulls, ariko bamwe bakavuga ko bagiye gusenga, abandi batazi Icyongereza bavuga ururimo rwo muri Portugal, bibeshye nimero n’izindi mpamvu.
Nyuma yo gusesengura ibyayibayeho, Ubuyobozi bwa Murera bwasanze bishobora kuba byakozwe nkana, bwiyemeza kubimenyesha CAF, nk’uko byemejwe na Perezida wayo, Murenzi Abdallah.
Yagize ati “Imyitozo ya mbere yagenze neza kuko yari iyo kugorora umubiri, naho imyitozo ya kabiri yari iteganyijwe nijoro Saa Moya ariko bitewe n’imitegurire itari myiza y’ikipe yatwakiriye, yatangiye hafi Saa Mbili n’Igice. Badukereje kubona imodoka, gusa ibyo turabimenyereye.”
“Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’ikipe ariko ntibyakunda, ahubwo icyo twakoze ni ugukora raporo ibigaragariza CAF nk’uko amategeko abiteganya.”
Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yakomeje kubura imodoka, ifata icyemezo cyo gushaka imodoka z’abantu ku giti cyabo zigeza abakinnyi ku kibuga cy’imyitozo.
Gusa uyu Muyobozi yakomeje avuga ko n’ubwo bahuye n’izo mbogamizi zose, ariko abakunzi ba Rayon Sports bakwiriye kugira icyizere ko bashobora kwitwara neza bakishyura ibitego bibiri bakanabirenza ku buryo babona itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup iherukamo mu 2018.



UMUSEKE.RW

