Muri uku kwezi ku Kwakira n’ukwezi k’Ugushyingo mu Rwanda hazaba amatora y’abayobozi b’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, cyangwa amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku Karere, ndetse n’ay’abagize Inama z’Igihugu z’Abagore, Urubyiruko n’Abantu bafite Ubumuga.
Abazatorerwa izi nzego bazagira manda y’imyaka itanu, ishobora kongerwa inshuro imwe binyuze mu yandi matora.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko imyiteguro y’aya matora irimo gukorwa, aho abakorerabushake barenga ibihumbi 70 bazayifashishwamo bari guhugurwa, mu gihe site zirenga 2.200 zizakoreshwa mu matora zamaze gutunganywa no kwemezwa.
Ingengabihe yatangajwe na NEC igaragaza ko kuva ku wa 1Ukwakira kugeza ku wa 22 Ukwakira 2026, hari gikorwa igikorwa cyo gutumira no kwakira indorerezi z’amatora.
Hagati ya tariki ya 10 n’iya 21 Ukwakira, hakakirwa kandidatire z’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere.
Ku wa 26 Ukwakira, hazemezwa kandi hatangazwe by’agateganyo urutonde rw’abakandida, mu gihe ku wa 30 Ukwakira hazatangazwa urutonde rwa burundu rw’abifuza kujya mu Nama Njyanama z’Uturere.
Amatora ku rwego rw’Umudugudu
Ku wa 24 Ukwakira 2026, hazaba amatora ku rwego rw’Umudugudu, aho abaturage bazatora Komite Nyobozi y’Umudugudu, ababahagararira mu Nama Njyanama y’Akagari n’abandi bahagarariye ibyiciro bitandukanye.
Komite Nyobozi y’Umudugudu igizwe n’abantu batanu: Umukuru w’Umudugudu, ushinzwe umutekano n’abinjira n’abasohoka, ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’imbonezamubano, ushinzwe amakuru n’amahugurwa y’abaturage n’ushinzwe iterambere.
Hazatorwa kandi abahagarariye ibyiciro bitandukanye mu Nama Njyanama y’Umudugudu, barimo abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, batorwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30, n’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore, batorwe n’abagore batuye muri uwo Mudugudu.
Hazatorwa kandi abandi bahagarariye abaturage barimo abajyanama b’ubuhinzi n’ubworozi, abajyanama b’ubuzima, abagize Komite y’Umugoroba w’Umuryango n’abantu babiri bahagarariye abikorera.
Inama Njyanama y’Umudugudu nirangira gushyirwaho, abayigize bitoramo Biro igizwe na Perezida, Visi Perezida n’Umunyamabanga.
Abaturage bazatora kandi umujyanama rusange uhagararira Umudugudu wabo mu Nama Njyanama y’Akagari, hamwe n’abakandida babiri b’abagore bazatoranywamo abahagararira abagore muri iyo nama, kugira ngo bubahirize ihame ry’uko abagore bagomba kuba nibura 30% by’abagize Inama Njyanama y’Akagari.
Amatora y’abagize Komite Nyobozi y’Umudugudu n’ay’abahagarariye abaturage mu zindi nzego akorwa n’abaturage bujuje imyaka 18 y’amavuko kandi bemerewe gutora, hakurikijwe ibisabwa kuri buri mwanya.
Amatora ku rwego rw’Akagari
Ku wa 31 Ukwakira 2026, amatora azakomereza ku rwego rw’Akagari. Hazatorwa umujyanama rusange uhagararira Akagari mu Nama Njyanama y’Umurenge, hamwe n’abajyanama b’abagore bagize nibura 30% by’Inama Njyanama y’Akagari.
Hazatorwa kandi abakandida babiri b’abagore bazatoranywamo abahagararira abagore mu Nama Njyanama y’Umurenge, hagamijwe kubahiriza ihame rya 30% by’abagore muri iyo nama.
Abaturage bazatora kandi abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu ku rwego rw’Akagari, abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye n’abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akagari.
Amatora ku rwego rw’Umurenge
Ku wa 7 Ugushyingo 2026, hazaba amatora ku rwego rw’Umurenge. Hazatorwa abajyanama bahagarariye ibyiciro byihariye, abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu kuri urwo rwego, abajyanama b’abagore n’abagize Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge.
Mu bagize Inama Njyanama y’Umurenge harimo umujyanama uhagarariye buri Kagari, utorwa n’abagize Inama Njyanama y’ako Kagari. Harimo kandi abagize Biro y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ku rwego rw’Umurenge, umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore n’uhagarariye Inama y’Igihugu y’Abantu bafite Ubumuga kuri urwo rwego.
Iyo nama kandi igomba kuba irimo abagore bangana nibura na 30% by’abayigize. Abo batorwa na Biro z’Inama Njyanama z’Utugari tugize Umurenge, zifatanyije n’abagize Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Umurenge.
Abandi bagize Inama Njyanama y’Umurenge barimo abahagarariye abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, imiryango itari iya Leta ikorera muri uwo Murenge, abikorera n’umuyobozi uhagarariye ibitaro, ibigo nderabuzima cyangwa amavuriro bikorera muri uwo Murenge.
NEC ivuga ko uburyo bwo gutora aba bajyanama butandukanye bitewe n’icyiciro bahagarariye.
Abahagarariye abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga batorwa n’abo bahagarariye, mu gihe abahagarariye ibigo by’amashuri, ibigo nderabuzima, amavuriro n’ibitaro batorwa n’abayobozi n’abakozi b’ibyo bigo, hakurikijwe amabwiriza agenga amatora.
Amatora yo ku rwego rw’Umurenge azasozwa no gutora abagize Biro y’Inama Njyanama y’Umurenge.
Amatora ku rwego rw’Akarere
Ku rwego rw’Akarere, ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira imyanya mu Nama Njyanama z’Uturere bizatangira ku wa 7 Ugushyingo 2026, bisozwe ku wa 21 Ugushyingo.
Ku wa 14 Ugushyingo, hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu z’Abagore, Urubyiruko n’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Uturere.
Ku wa 17 Ugushyingo, hazatorwa abajyanama b’abagore batanu bazaba bagize Inama Njyanama y’Akarere, mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uko abagore bagomba kuba nibura 30% by’abagize iyo nama.
Ku wa 21 Ugushyingo, hazatorwa abajyanama rusange umunani bagize Inama Njyanama y’Akarere.
Ku wa 24 Ugushyingo hazatorwa abagize Biro y’Inama Njyanama y’Akarere na Komite Nyobozi y’Akarere.
Komite Nyobozi y’Akarere igizwe n’Umuyobozi w’Akarere, uzwi nka Meya, n’abamwungirije babiri, ari bo Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Abazatora Komite Nyobozi y’Akarere barimo abagize Biro z’Inama Njyanama z’Utugari, abagize Inama Njyanama z’Imirenge n’iy’Akarere, hamwe n’abahagarariye Inama z’Igihugu z’Abagore, Urubyiruko n’Abantu bafite Ubumuga n’urugaga rw’abikorera ku rwego rw’Akarere.
Amatora ku rwego rw’Intara, Umujyi wa Kigali n’Igihugu
Ku wa 28 Ugushyingo 2026, hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu z’Abagore n’iz’Abantu bafite Ubumuga ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali. Ku wa 30 Ugushyingo, hazatorwa abagize Komite Nyobozi z’izo Nama z’Igihugu ku rwego rw’Igihugu.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ivuga ko bitarenze ku wa 15 Ukuboza 2026, inzego z’Inama z’Igihugu zizaba zamaze kuzuzwa, mu gihe raporo rusange y’amatora igomba gutangwa bitarenze ku wa 30 Ukuboza 2026.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

