Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager wareze MTN Rwanda PLC ashaka indishyi ya miliyoni 380Frw, urikiko rwavuze ko atari MTN ikwiye kumuha indishyi, avuga ko atanyuzwe.
Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge ni rwo rwafashe icyemezo ku kirego cya Gakumba Patrick wamamaye nka Super Manager wareze MTN Rwanda PLC ashaka indishyi ya miliyoni 380 Frw, avuga ko iki kigo cy’itumanaho cyakoresheje igihangano cye nta burenganzira kibifitiye.
Urukiko rwemeje ko Gakumba Patrick yishyurwa indishyi ya miliyoni 16 Frw ariko zigatangwa n’imiyoboro ya YouTube uwitwa All In One na GB Rwanda.
Urukiko ruvuga ko iyo miyoboro ya YouTube ari yo yafashe igihangano cya Super Manager igiha MTN Rwanda PLC.
Super Manager yavuze ko atishimiye imikirize y’urubanza, bityo ko agiye kujurira akaba yakwishyurwa na MTN Rwanda PLC, kuko imiyoboro ya YouTube yasabwe kumwishyura yasenyutse.
Yagize ati “Ikintu cya mbere ni uko ntsinze, icyo ni cyo cyangombwa kandi ndabishimira igihugu cyange.”
Yakomeje avuga ko atanyuzwe kubera ko ngo iriya miyoboro ya YouTube yagiranye amasezerano na MTN nyuma y’uko Super Manager atanze ikiregogira ayirega, ndetse Super Manager avuga ko ba nyiri izo YouTube channel bemera ko ari ko byagenze.
UMUSEKE.RW
