Romy Jons wamamaye nka RJ The DJ, uvangira imiziki Diamond Platnumz, ategerejwe i Kigali mu birori byo kwizihiza imyaka 20 amaze mu mwuga wo kuvanga imiziki.
Ibi birori bizabera muri Paddock Lounge ku wa 29 Nzeri 2026.
RJ The DJ azizihiriza imyaka 20 amaze muri aka kazi, aho azaba asubiza amaso inyuma ku rugendo rwe kuva mu 2006 kugeza mu 2026.
Yatangiye ibikorwa byo kwidagadura nka “Model” agaragara mu mashusho y’indirimbo, harimo “Mbagala” ya Diamond yasohotse mu 2010.
Nyuma yaho, Diamond yamubonyeho impano yo kuvanga imiziki amwinjiza muri Wasafi, aho yabaye DJ we wihariye.
RJ The DJ yavuze ko yateguriye Abanyarwanda agashya muri ibi birori bya “After Party” bizabera kuri Paddock Lounge.
Usibye RJ The DJ, abari gutegura iyo gahunda bavuga ko hazaba hari n’undi muhanzi ukomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu muri Paddock Lounge hazaba hari abavanga imiziki barimo Dj Lou, Dj Assa, Mc Galaxy, Dj Kelly 250, Kevin the Drummer na Divine Uwa.


UMUSEKE.RW
