Itsinda ry’abanyeshuri biga ubwubatsi mu Bufaransa bari mu Rwanda mu mahugurwa y’imenyerezamwuga mu bikorwa by’ubwubatsi, bubatse ishuri ry’incuke n’irerero ry’icyitegererezo ryatwaye asaga miliyoni 300 z’u Rwanda.
Iri shuri rifite ibyumba bitandatu, ryubatswe n’abanyeshuri biga muri Kaminuza yitwa ISA BTP yo mu Bufaransa, riherereye mu Mudugudu wa Akababyeyi, Akagari ka Ayabaraya.
Mu birori byo kuritaha ku mugaragaro, hagaragajwe ko ryitezweho guteza imbere uburezi bw’abana bato no korohereza imiryango ituye muri aka gace.
Umwe mu babyeyi yagize ati: “Byaradutunguye kubona abanyamahanga batwubakira ishuri nk’iri; ni ibyishimo kuri twe no ku bana bacu bagiye kuryigiramo.”
Paul Foresti, umwe mu bayoboye itsinda ry’aba banyeshuri, avuga ko ari umushinga wasabye gukorana ubwitonzi kugira ngo bubake ishuri ryujuje ibisabwa, nk’uko amategeko y’imyubakire y’u Rwanda abitegeka.
Avuga ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwababaye hafi, by’umwihariko bakishimira ko bakoranye Umuganda n’abaturage babanaga umunsi ku wundi.
Yagize ati: “Ni inzozi zibaye impamo kuba twarakoranye na bagenzi bacu tukubakira abana b’u Rwanda ishuri ryiza; ni ibyishimo bidasanzwe, twishimiye uko twabanye umunsi ku wundi. Twishimiye kuza mu Rwanda.”
Donatien Murenzi, Umuyobozi w’Imirimo Rusange mu Karere ka Kicukiro, yasabye abaturage kohereza abana bose mu ishuri, avuga ko nta mwana ugomba gusigara mu rugo atiga.
Yagize ati: “Nta mwana ukwiriye kuvutswa uburenganzira bwo kuza kwiga; ababyeyi bohereze abana ku ishuri.”
Yasabye kandi ababyeyi baturiye iki kigo kugifata neza no kukibungabunga, kugira ngo gikomeze kuba irerero ry’abana b’u Rwanda.
Ibi byumba byubatswe ku bufatanye hagati y’ishyirahamwe Huma’Isa XXVI n’umuryango OVC Rwanda, mu rwego rwo gushyigikira uburenganzira bw’umwana w’umunyarwanda kugera ku burezi bufite ireme.





NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW
