Abanyarwanda bari guhugurirwa muri Espagne bahuye na Torres

Abatoza 13 b’Abanyarwanda bari guhabwa amahugurwa mu ikipe ya Atlético Madrid yo muri Espagne, bahuye n’uwahoze ari rutahizamu ukomeye i Burayi, Fernando José Torres Sanz usigaye ari mu batoza b’amakipe y’abato muri iyi kipe.

Iminsi igiye kuba 10 bageze mu gihugu cya Espagne aho bagiye kongererwa ubumenyi biciye mu bufatanye bwa Visit Rwanda na Atlético Madrid yo muri icyo gihugu.

Mu gihe aba batoza 13 bakomeje gukorera amahugurwa mu bice bitandukanye by’iyi kipe, bahuye na Fernando José Torres Sanz wabaye rutahizamu ukomeye ku Mugabane w’i Burayi mu makipe manini.

Torres w’imyaka 42 wakiniye izirimo Chelsea na Liverpool zo mu Bwongereza, Atlético Madrid y’iwabo muri Espagne, AC Milan yo mu Butaliyani, asigaye ari mu batoza b’amakipe y’abato muri iyi kipe.

Yakiniye kandi ikipe y’Igihugu ya Espagne ndetse ari mu beza yatunze.

Fernando José Torres Sanz wabaye rutahizamu ukomeye, akomeje gufasha abatoza b’Abanyarwanda bari muri Espagne
Yahawe impano n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda
Haruna Niyonzima na Fernando José Torres Sanz
Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 17, Iragena Oscarie nawe yafatanye ifoto na Torres
Ku kibuga cy’imyitozo cya Atlético Madrid
Nikita Gicanda uyobora Komisiyo Ishinzwe Iterambere rya Ruhago y’Abagore muri FERWAFA ubwo yari kumwe n’abarimo Torres
Nta mwanya wo kwicara kuri aba batoza
Bari guhabwa ubumenyi muri Espagne

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *