APR FC yatsindiwe muri RDC

Ikipe y’Ingabo yatsinzwe na Les Aigles du Congo igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League, isigarana umukoro ukomeye mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

Uyu mukino wabereye mu Mujyi wa Lubumbashi ku Cyumweru, tariki ya 6 Nzeri 2026, wabanjirijwe na byinshi birimo no gusaba ko utazabera muri RDC kubera ko APR FC yatinyaga icyorezo cya Ebola kiri muri icyo gihugu.

Ni umukino ikipe y’Ingabo yagiye gukina yanyuze mu nzira y’amahwa, cyane ko yafashe indege yihariye (Private Jet) yayijyanye gukina ku munsi nyiri zina ndetse irayitegereza ihita iyigarukana.

Ikipe y’Ingabo yari yagaruye Hakizimana Adolphe nk’umunyezamu wa mbere, mu gihe mugenzi we, Siliuane yari ku ntebe y’abasimbura.

Ni umukino iyi kipe ihagarariye u Rwanda, ivuga ko yasifuriwe nabi, cyane ko yanasoje iminota 90 ituzuye kubera ikarita itukura yeretswe Ronald Ssekiganda.

Igitego cya Zemanga Soze ku munota wa 44, ni cyo cyahesheje intsinzi Les Aigles du Congo muri uyu mukino.

Iminota 90 yarangiye nta kindi kibonetse muri uyu mukino wari uhanzwe amaso na benshi kubera byinshi byawubanjirije.

APR FC yamaze kugera i Kigali, aho ije gutegura umukino wo kwishyura uteganyijwe kuzakinwa tariki ya 11 Nzeri 2026 kuri Stade Amahoro.

APR FC yatsindiwe muri RDC igitego 1-0
Ikipe y’Ingabo yagowe n’umukino cyane
Quattara yatanze byose ariko igitego kirabura
APR FC ivuga ko abasifuzi batayibaniye

UMUSEKE.RW

Share This Article