Hasojwe irushanwa ryahuje abakanishi b’imodoka

Ubwo hasozwaga irushanwa ryahuje amagarage ane y’imodoka akorera mu Mujyi wa Kigali, Igarage rya Honest Auto Vehicle Garage Ltd ryegukanye igikombe banyagiye Toyota Rwanda ibitego 4-0.

Iri rushanwa ryahuje amagarage ane yo mu Rwanda ariko asanzwe akorera mu Mujyi wa Kigali.

Ni irushanwa ryateguwe hagamijwe gutanga ubutumwa butandukanye burimo gukangurira Abanyarwanda kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, cyane ko u Rwanda ruri mu nkubiri yo guca ‘inzoga z’ibyuma.’

Uretse ubu butuma kandi, Urugaga rw’Amagarage mu Rwanda, rwari rugamije gutuma abakora umwuga wo gukora imodoka bidagadura nyuma y’akazi bakora ndetse bagasabana.

Hakinwe imikino ya 1/2, maze ebyiri za mbere zihurira ku mukino wa nyuma wabereye kuri Tapis Rouge i Nyamirambo.

Umukino usoza iri rushanwa, wabaye kuwa Gatandatu, tariki ya 5 Nzeri Saa Cyenda z’amanywa.

Igarage rya Honest Auto Vehicle Garage Ltd, ryanyagiye irya Toyota Motor Ltd ibitego 4-0 mu mukino waryoroheye.

Ikipe ya mbere, yahembwe igikombe, imidari ndetse na 1,000,000 Frw mu gihe iya Kabiri yahembwe imidari n’ibihumbi 500 Frw.

Visi Perezida wa mbere w’Urugaga rw’Amagarage mu Rwanda, Niyitegeka Jean Eric, yavuze ko ari rushanwa bifuza kwagura kandi rikazaba ngarukamwaka.

Yakomeje yishimira uko iry’uyu mwaka ryagenze kandi ubutumwa bifuzaga kuritangiramo bwatanzwe.

Ati “Aya marushanwa ni ubwa mbere abaye mu rugaga rwacu. Yateguwe kubera impamvu z’ibihe turimo ariko yahoraga yifuzwa. Byahuriranye n’uko hari igikorwa cyo kurwanya Ibiyobyabwenge, ibyuma, inzoga z’inkorano, uburara, urugomo n’ibindi.”

“Duhita tuvuga tuti ko dusanzwe dufite abantu, aho twatangira ubutumwa kandi ubwiganze bw’abakora mu magarage usangamo urubyiruko. Ni bwo rero hatangiye aya marushanwa ariko atangira duhereye ku yo twari bugufi bwayo.”

Jean Eric yakomeje avuga ko impamvu yatumye batangirana amakipe make ari uko bifuzaga gukora irushanwa riri ku rwego rwiza kandi rushimishije.

Muri iri rushanwa, hasifuye abasifuzi batanzwe na FERWAFA, Polisi y’Igihugu yari ku kibuga ndetse hari n’imbangukiragutabara yo gufasha uwahagarira ikibazo.

Hatangiwe ubutumwa bwari mu byiciro bitatu. Ubusabane hagati y’abakora umwuga w’ubukanishi bw’imodoka, cyane ko urwego rw’amagarage mu Rwanda rumaze kwaguka.

Intego ya Kabiri yari igamijwe, kwari ukujya mu mujyo wa Leta wo kurwanya ibiyobyabwenge, inzoga z’inkorano zizwi nk’Ibyuma n’ibindi.

Ati “Nkunda kubwira abantu nti ntabwo ushobora gukora moteri wanyoye inzoga, wabivanga. Ntabwo ushobora gukora amatsinga wanyoye, wabivanga.”

Intego ya Gatatu yari ukugira ngo bakangurire abantu kwitabira gahunda za Leta.

Uyu Muyobozi yakomeje avuga ko basanze bagomba kunganira Leta mu bungarumbaga bwo kwitabira gahunda zayo.

Amafaranga yakoreshejwe mu gutegura buri kimwe ngo irushanwa rigende neza, yavuye mu bushobozi bw’ubuyobozi bw’Urugaga rw’Amagarage mu Rwanda ahubwo amakipe asabwa kujya yimenya gusa mu gihe yaje gukina.

Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya mbere, rizajya rikinwa buri mwaka nk’uko byemejwe na Visi Perezida wa mbere w’Urugaga rw’Amagarage mu Rwanda.

Honest Auto Vehicle Garage Ltd ni yo yegukanye igikombe
Ubwo bashyikirizwaga sheki yabo
Igikombe bagishyikirijwe na Hadji Mudaheranwa Yussuf uyobora Rwanda Premier League
Ikipe ya Kabiri yahembwe ibihumbi 500 Frw
Banambitswe imidari
Abasifura amarushanwa ya FERWAFA, ni bo bayoboye iri rushanwa
Igikombe cyazanywe mu maboko meza
Abakinnyi bagaragaje ubuhanga mu gutsinda ibitego
Abayobozi batandukanye barebye umukino wa nyuma
Abafana bo baryohewe
Umunyamakuru, Jado Max yari MC
Inzego zitandukanye zahagangiye ubutumwa
Hatangiwe ubutumwa bw’ingenzi
Visi Perezida wa mbere w’Urugaga rw’Amagarege mu Rwanda, Jean Eric
Umunyamakuru wa BTN, Ndahiro Valens, ni Umunyamabanga Mukuru wa Honest Auto Vehicle Garage Ltd
Wari umukino waryoheye abawurebye
Abakinnyi ba Honest Auto Vehicle Garage Ltd, bagaragaje ububanga ku mukino wa nyuma
Ni umukino wagoye cyane igarage rya Toyota Motor
Igikombe kishimiwe
Byari ibyishimo ku begukanye igikombe
Igikombe kiraryoha
Umutoza wa Honest Auto Vehicle Garage Ltd

UMUSEKE.RW

Share This Article