Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Kagari ka Munanira II, Umudugudu wa Karudandi, Kigabiro n’uwa Kokobe mu Murenge wa Nyakabanda mu Mujyi wa Kigali, bahamya ko bagomba guhuza imbaraga mu gukomeza kubaka Igihugu ntawe basiganyije izo nshingano.
Ubusanzwe mu Midugudu itandukanye hirya no hino mu Gihugu, haba gahunda yiswe ‘Igitondo cy’Isuku’, ifasha abaturage gukora isuku mu bice bitandukanye by’aho batuye.
Batitaye kuri izo gahunda, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Kagari ka Munani II, bo bafashe gahunda yo kujya bakora icyo gitondo cy’isuku kenshi gashoboka kugira ngo babe ‘Nkore neza bandebereho’.
Abaganiriye na UMUSEKE, bavuze ko ibi babikora kuko ntawe bakwiye gusiganya kwiyubakira Igihugu.
Bati “Nitwe dukwiye gufata iya mbere mu gukora iyi suku kuko ntawe dusiganya kwiyubakira Igihugu.”
Aba bakomeza bavuga ko iyo bakora ibikorwa nk’ibi, baba banakangurira urubyiruko kubareberaho mu kwiyubakira Igihugu.
Uretse aba banyamuryango ba FPR-Inkotanyi bakora muri aka Kagari, bakora n’ibindi birimo nko kugurira Ubwisungane mu Kwivuza abatishoboye, guha indyo yuzuye abana bato bafite ababyeyi batishoboye n’ibindi.







UMUSEKE.RW
