Mukeshimana Dorothée yakuwe mu mwiherero w’Amavubi y’Abagore

Mbere y’umunsi umwe ngo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore [She-Amavubi] ikine n’iya Ethiopia mu gushaka itike y’Imikino Olempike izaba mu 2028, Mukeshimana Dorothée ukinira Rayon Sports WFC wari wahamagawe mu mwiherero, yawusohowemo.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko Mukeshimana na mugenzi we wundi ukinira Indahangarwa WFC, babwiwe gusohoka mu mwiherero ku wa 6 Ukwakira 2026. Gusa bagenzi ba bo nta n’umwe wigeze amenya icyatumye basohorwa mu itsinda riteguraga gukina na Ethiopia.

Abakinnyi bose uko ari 22 basigaye mu mwiherero, hifashishijwe 21 bashyizwe ku rutonde rw’abagombaga kwifashishwa ariko ubwo Ethiopia yatsindaga She-Amavubi igitego 1-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’imikino Olempike 2028, hari 21 klu rutonde rwifashishijwe.

Dorothée kandi, ntabwo yigeze akoreshwa ku mukino wa gicuti She-Amavubi yari yakinnye n’abatarengeje imyaka 15 ba Umuri Foundation ya Jimmy Mulisa.

Mukeshimana Dorothée yakuwe mu mwiherero wa She-Amavubi

UMUSEKE.RW

Share This Article