Polisi y’Igihugu ikorera mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko yataye muri yombi abantu 17 bo mu Mirenge ya Kinyinya na Bumbogo mu karere ka Gasabo bakekwaho ubujura.
Polisi ivuga ko ibikorwa byo guta muri yombi aba bakekwaho ibikorwa by’ubujura byakozwe nyuma yaho abaturage batanze amakuru ko bafite ikibazo cy’abajura babiba mu ngo abandi bakabategera mu nzira, bakabambura ibyabo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali,CIP Wellars Gahonzire,yabwiye UMUSEKE ko tariki ya 22 Nyakanga 2026, mu Murenge wa Bumbogo mu Kagali ka Ngara, mu Mudugudu wa Birembo, hafashwe abantu barindwi bakurikiranyweho icyaha cyo gutega abaturage bakabambura ibyabo no gutobora amazu bakiba ibikoresho byo munzu.
Polisi ivuga kandi ko kuri uyu wa kane tariki ya 23 Nyakanga 2026, mu Murenge wa Kinyinya mu Kagali ka Kagugu, mu Midugugudu ya Nyakabungo na Giheka, mu masaha y’urukerera hafashwe abantu 10, bakurikiranyweho icyaha cyo gutega abaturage bazindutse bajya mu kazi bakabambura ibyo bafite birimo telefone n’amafaranga.
CIP Wellars Gahonzire avuga ko abafite ingeso yo kwiba bakwiye kubireka kuko batazihanganirwa, asaba abaturage kujya batanga amakuru.
Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo, n’iya Kinyinya ngo bakurikiranweho ibyo byaha.

UMUSEKE.RW
