Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo, by’umwihariko mu Murenge wa Gitoki, batangaza ko bavugisha itangazamakuru bikandagira, kubera gutinya ko abayobozi babashinja kubagambanira ngo babakure ku mugati.
Aba baturage bavuga ko hari abaherutse kuvugana n’abanyamakuru ku bibazo bibangamiye imibereho yabo kugira ngo bishakirwe ibisubizo, ariko bamwe mu bayobozi babuka inabi.
Ibyo ngo bibagiraho ingaruka zikomeye, kuko hari ubwo uwatanze amakuru atotezwa cyangwa agashyirwa ku ruhande n’abayobozi, ibyo bamwe bita kuganirizwa.
Basobanura ko ibyo bitarangirira aho, kuko uwavuganye n’abanyamakuru iyo hari serivisi yifuza mu nzego z’ibanze, bamubwira kujya kuyaka mu itangazamakuru, bamubwira ko ari ryo yaregeye.
Umwe muri bo yagize ati: “Iyo ugiye kwaka serivisi akakubwira ngo genda ubwire abanyamakuru babigukorere. Ni yo mpamvu duhitamo gushirira imbere tukicecekera, kugira ngo bitadukoraho.”
Undi na we utifuje ko amazina ye atangazwa yavuze ko no kuvugisha umunyamakuru bishobora gutuma umuturage afatwa nk’uwagambaniye abayobozi.
Ati: “Ntureba nk’uku waje aha? Kukuvugisha uri umunyamakuru ubwabyo bikamenyekana ni ikibazo. Bisaba ko tuvuganira ahiherereye, kuko utangira gufatwa nk’ugambaniye abayobozi.”
Uyu muturage yavuze kandi ko afite impungenge ko gutanga amakuru bishobora gutuma yimwa serivisi cyangwa amahirwe agenerwa abatishoboye.
Ati: “Ubu ndi ku rutonde rw’abazubakirwa nk’umuturage batishoboye. Bamenye ko hari icyo navuze, kubakirwa byarangirira aha.”
Undi muturage na we avuga ko ba Gitifu bafite ari bo babitorera, ko nta wabajya inyuma kubera gutoteza abaturage batanga amakuru agamije gukosora ibitagenda.
Ati: “Ba Gitifu dufite babaye batorwa natwe abaturage, nta wundi wazongera kubatora. Umuyobozi arakwirukaho akakubwira ko watanze amakuru ku byo birengagije kandi bagakwiye kudukorera.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye UMUSEKE ko umuyobozi uhutaza umuturage kubera gutanga amakuru ku bitagenda neza agomba kubiryozwa ku giti cye.
Ati: “Nibaza ko umuyobozi ukora ibyo abikora mu izina rye bwite, kuko nta we uba yamutumye. Rwose akwiye kubihanirwa.”
Meya Gasana avuga ko umuturage utanze amakuru agatunga agatoki ibitagenda neza aba afashije inzego kubimenya no gufatanya kubikemura, bityo ko akwiye kubishimirwa aho guhanwa cyangwa guhezwa.
Ikibazo cy’abayobozi babuza abaturage kuvugana n’itangazamakuru kigaragara no mu bice bitandukanye by’igihugu.
Ni mu gihe amategeko y’u Rwanda ateganya ko umuyobozi cyangwa undi muntu wese wihorera ku muturage cyangwa umuhutaza kubera ko yatanze amakuru ashobora gukurikiranwa n’amategeko.
Ibihano bishobora kuba ibyo mu kazi, ihazabu cyangwa igifungo, bitewe n’uburemere bw’ikosa n’ibiteganywa n’amategeko ahana y’u Rwanda.
Abaturage basaba ko uburenganzira bwo gutanga amakuru bwubahirizwa, kugira ngo uwagaragaje ikibazo atagira ubwoba bw’ingaruka zishobora kumugeraho kubera kuvugisha itangazamakuru.
JANVIERE NYIRANDIKUBWIMANA
UMUSEKE.RW i Gatsibo

