Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko hakenewe ubufatanye  mu kurwanya Ebola

Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya Ebola

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye  kugirana ubufatanye mu guhangana no kurwanya Ebola kuri uyu mugabane.

Ibi yabigarutseho ku wa Kabiri tariki ya 16 Kamena 2026, ubwo yari  yahagarariye Perezida Kagame, mu Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma muri Afurika hamwe n’abafatanyabikorwa batandukanye, baganiraga ku ngamba zo guhangana n’Icyorezo cya Ebola.

Ni inama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga yitabirwa na’abakuru b’ibihugu bitandukanye byo muri Afurika ndetse n’abahagarariye Guverinoma zabo.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe  yibukije ko  kugeza ubu mu Rwanda nta Ebola irahagera kandi byagizwemo uruhare n’ingamba zafashwe.

Yagize ati”Twakajije ingamba zo kugenzura no gukurikirana indwara ku mipaka yose yinjira mu Gihugu, twongereye ubushobozi bwo gusuzuma no gupima iyi ndwara muri laboratwari, twongera imbaraga mu buryo bwo gutabara byihuse, kandi dukomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage.”

Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu kugira ngo hakumirwe ikwirakwira ry’iki cyorezo kuri uyu mugabane.

Ati “Nta gihugu na kimwe cyakora cyonyine mu guhangana n’indwara n’ibyorezo kandi umutekano wacu twese ushingiye ku bufatanye,gusangira amakuru ku gihe no gukorana nk’umugabane. U Rwanda  kugeza ubu nta Ebola rufite  kandi ibi ni umusaruro w’ibyakozwe mu guhangana n’iyi ndwara n’ibyorezo ndetse no kubaka urwego rw’ubuzima rifite ubushobozi bukomeye. “

Minisitiri w’intebe yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa batandukanye mu guhangana na Ebola .

Ati “ Ubudahangarwa n’ubushobozi burambye bw’inzego z’ubuzima muri Afurika, bugomba kubakwa n’abanyafurika kandi bukagirira akamaro Abanyafurika ubwabo.

 U Rwanda rwiteguye kandi rukomeje kuba maso cyane ko rwiyemeje gukorana n’ibindi bihugu byo mu karere no kuri uyu mugabane wa Afurika, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe  ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mpuzamahanga , mu kubaka Afurika itekanye kurushaho, ifite abaturage bafite ubuzima bwiza ndetse n’inzego z’ubuzima zikomeye kandi zihangana n’ibibazo by’ahazaza.”

Icyorezo cya Ebola kimaze kugaragara mu bihugu byo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda  .  Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe  buzima ,OMS ryamaze gutangaza ko Ebola ari icyorezo gihangayikishije Isi.

U Rwanda rwagaragaje ko rwafashe ingamba hakiri kare mu kurwanya Ebola

UMUSEKE.RW

 

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *