Nyamagabe: Kuri uyu wa 16 Kamena 2026 ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe, mu murenge wa Kibirizi, Polisi yafashe abagabo batanu bakekwaho kwishora mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano n’ituze by’abaturage.
Mu byo bakekwaho harimo ubujura bw’amatungo n’imyaka, gutobora inzu, gutega igico bakambura abaturage ibyabo, ngo babikoraga bitwaje intwaro gakondo.
Abafashwe banafatanwe imfunguzo zitandukanye bakoresha bafunguza aho bashaka kwiba, byakwanga bagacukura inzu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Kamanzi Hassan yabwiye UMUSEKE ko abafashwe bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gasaka mu gihe Ubugenzacyaha (RIB) bwatangiye kubakurikirana.
Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo iravuga ko ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha ku bufatanye n’izindi nzego, aho birimo gutanga umusaruro ufatika.
Polisi ikomeje gushimira abaturage bakomeje gusobanukirwa ko gucunga, no kubungabunga umutekano ari inshyingano za buri wese, aho ivuga ko ari umuco mwiza wo gutangira amakuru ku gihe bagamije gukumira, no kurwanya ibyaha.
Polisi ikaba ikomeje kuburira abo bakomeje kwijandika mu bikorwa by’ubujura guhita babihagarika byihuse, kuko uzajya abikinisha wese azajya afatwa ashyikirizwe Ubugenzacyaha (RIB) kuko kwiba ngo si umwuga ahubwo ni icyaha kandi gihanwa n’amategeko.

NSHIMIYIMANA Theogene /UMUSEKE.RW
