Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddyboo yoherejwe mu kigo cya ‘Isange Rehabilitation Centre’ i Huye kirogora ubumara bw’ibiyobyabwenge kandi kikanafasha ababaswe na byo kubicikaho.
Ni amakuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mubyeyi yajyanywe muri iki kigo ku bushake bwe.
Dr. Murangira yabwiye InyaRwanda dukesha iyi nkuru ko Shaddyboo adafunze nk’uko byavugwaga ku mbuga nkoranyambaga. ko ibyo ari ibihuha.
Ati “Shaddyboo ntabwo afunze. Hari ibihuha byari bimaze iminsi bivuga ko afunzwe, ariko ntabwo afunzwe. Yajyanywe muri ‘Rehab’ ku bushake bwe.”
Umuvugizi wa RIB yasobanuye ko hashingiwe ku bisubizo byo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bishigiye ku Bumenyi n’Ubuhanga bikoreshwa mu Butabera (Rwanda Forensic Institute, RFI), byafashwe igihe cy’iperereza, byagaragaje ko Shadia Mbabazi akoresha ibiyobyabwenge.
Ati “ Ku bushake bwe, Ubugenzacyaha bwamwohereje muri ‘rehab’ ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge. Kujyanwa muri Rehab ni ukugira ngo bamufashe kubivaho cyangwa se kubireka.”
Akomeza agira ati “Gusa dosiye kw’ikurikiranwa ku gukoresha ibiyobyabwenge ikomeza kuba ifunguye, iyo avuyeyo agakomeza kubikoresha, akurikiranwa mu nkiko.”
Shaddyboo wajyanwe gukamurwamo ibiyobyabwenge yari amaze igihe avugwa mu nkuru y’umusore witwa Yugi Umukaraza yareze amushinja kumusambanya ku gahato.
Uyu Yugi ubu yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse dosiye ye yoherejwe mu bushinjacyaha.
MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW
