UPDATED: Gen Muhoozi yategetse Bebe Cool guhagarika ibye na Miss Mutesi Jolly

Gen Muhozi yategetse Bebe Cool guhagarika guterana amagambo na Mutesi Jolly

Umuhanzi Moses Ssali uzwi mu muziki wa Uganda nka Bebe Cool, yatangaje ko Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yamusabye guhagarika gukomeza guterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga na  Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda wa 2016, yashinjaga kumutekera umutwe.

Ni mu butumwa nabwo yanyujije ku rubuga rwa X nyuma y’amasaha macye avuga ko yatanze ibindi bimenyetso birimo ubutumwa avuga ko bagiye bandikirana bugaragaza ko yatekewe umutwe na Mutesi Jolly.

Bebe Cool ashinja Nyampinga w’u Rwanda kumutekera umutwe amwizeza ko yamufasha kwagura ibikorwa bye bya muzika mu Bwongereza ahantu asanzwe atuye.

Mu butumwa yari yashyize kuri X, anamenyesha abantu batandukanye barimo na Gen Muhoozi bwagiraga buti “Uyu mugore Mutesi Jolly utuye mu Bwongereza kandi buri gihe areba imipira ya Arsenal. Umwaka ushize yantekeye umutwe anyambura mu izina ry’u Rwanda na Arsenal, none ubu afite n’undi mugambi ukomye. Inkuru yose iri hafi gusohoka.”

Bebe Cool avuga ko nyuma yo kugirwa inama na Gen Muhoozi, yemeye kuva ku izima, akanahita ahagarika ihangana rye na Mutesi kandi agasiba n’ubutumwa bwose yanditse.

Ati “Muri iki gitondo nakiriye telefoni ya mukuru wange, Muhoozi Kainerugaba ku bijyanye n’ikibazo kiri hagati yanjye na Jolly. Nk’muntu mukuru kuri njye kandi akaba n’umuyobozi yansabye guhagarika iki kibazo, nkasiba ubutumwa nari natangaje kuri X, maze tugashaka uko tugikemura mu bwumvikane tutifashishije imbuga nkoranyambaga, kuko twembi turi abo mu muryango we, kandi nta mpamvu yo guterana amagambo mu ruhame.”

Bebe Cool avuga ko yemeye inama yagiriwe kandi agiye kuyikurikiza.

Miss Jolly Mutesi yari yandikiye Bebe Cool amuteguza kumujyana mu nkiko mu gihe yakomeza kumuvugaho amagambo yo kumusebya no kumuharabika.

Ndetse nyuma y’ayo magambo, Mutesi Jolly yanditse avuga ko yemeye imbabazi yasabwe, anashimira Gen Muhoozi wafatiranye agakemura ikibazo.

Mutesi Jolly mu ibaruwa yashyize hanze ku munsi w’ejo yanditswe n’umunyamategejko we yagize ati “Ibyatangajwe bigize ibikorwa byo gusebya no kwangiza izina ry’umuntu, bikaba ari ibinyoma bidafite ishingiro. Byakozwe mubizi kandi bigamije kugirira nabi umukiliya wacu, ndetse byatangajwe mutabanje kugenzura ukuri kwabyo cyangwa kubanza gukora iperereza rikwiye.”

Uyu muhanzi yari yabwiwe ko aramutse adakoze ibyo asabwa mu masaha 48  hahita hatangwa ikirego mu buryo bw’amategeko.

Abanyamategeko ba Jolly Mutesi bagaragaje ko ibyamuvuzweho na Bebe Cool byateguwe mu buryo bwo kumutesha agaciro, kumukoza isoni, kumushyira mu majwi no gutuma asuzugurwa mu ruhame, ibintu byangije cyane kandi bishobora gukomeza kwangiza izina n’icyubahiro bye.

Mutesi Jolly yavuze ko Bebe Cool yatuburiwe n’umuntu wiyitiriye izina Mutesi Jolly.

Bebe Cool yavuye ku izima, ahagarika ihangana na Jolly
Jolly yari yahaye Bebe Cool amasaha 48 ngi areke gukomeza kumusebya

UMUSEKE.RW

Share This Article