Barera abana “badafite ubitaho” badategereje inyungu – ba Malayika Murinzi babishimiwe

Dusengimana Immaculée umwe muri ba Malayika Murinzi

Muhanga: Inzego zitandukanye z’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga zashimiye ba Malayika Murinzi umusanzu batanga wo kurerera abana mu muryango.

Babivuze mu gikorwa cyo kwizihiza Umunsi mkuru wa Malayika Murinzi, wahuriranye n’Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika, ibikorwa byombi byabereye mu Murenge wa Muhanga.

Umukozi Ushinzwe kurinda no kurengera abana mu Karere ka Muhanga, Nkundineza Célestin avuga ko bashimira ba Malayika Murinzi biyemeje kwakira abana bavuye mu bigo by’imfubyi bakabashyira mu miryango yabo.

Nkundineza avuga ko kurerera abana mu miryango ari icyifuzo cya Leta, kandi ko umwana wese afite uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere, kuba mu muryango, afite uburenganzira ku mibereho myiza, uburenganzira ku burezi bufite ireme, ubutabera n’uburenganzira bwo kurindwa imirimo mibi.

Ati: “Turabashimira ba Malayika Murinzi bashyize mu bikorwa kuko bemeye gufata abana 25% batari bafite imiryango, abandi 75% bari bafite imiryango.”

Nkundineza akavuga ko ba Malayika Murinzi batafashe gusa abana bari mu bigo by’imfubyi, ko hari n’abafite ubumuga bagendera mu magari bafashe bakabarerera mu miryango, ababyeyi babo barabataye.

Dusengimana Immaculée utuye mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Makera, Umurenge wa Cyeza akaba n’umwe muri ba Malayika Murinzi, avuga ko yazaniwe abana babiri babaga mu muhanda n’umugabo we, umwe ukomoka mu Karere ka Nyabihu, undi ukomoka mu Karere ka Nyanza abazana mu rugo.

Ati: “Narabafashe ndabarera nyuma tumaze kuganira nibwo umwe yaje kumbwira ko afite ababyeyi be bombi, nateye intambwe njya gushakisha abo babyeyi mu Karere ka Nyabihu ndamubaha, ariko mbabwira ko nzajya mwishyurira ishuri.”

Dusengimana avuga ko uyu mwana wa kabiri yakomeje gushakisha umuryango abifashijwemo n’Akarere ka Muhanga, babona umuryango we i Rusizi.

Uyu Malayika Murinzi avuga ko hari abandi bana babiri yahawe n’Akarere kabavanye mu bigo by’imfubyi bo arabarera kugeza ubu, hiyongereyeho undi umukobwa mukuru yafashe afite uburwayi bwo mu mutwe bamaranye amezi atatu ajya kumushyikiriza umuryango we.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mugabo Gilbert avuga ko ba Malayika Murinzi ari igisubizo babonye, kuko kuva Leta yafata icyemezo cyo gufunga ibigo by’imfubyi abana benshi basubijwe mu miryango yabo, abatayifite barerwa na ba Malayika Murinzi.

Ati: “Nubwo hari abashyikirijwe imiryango yabo, abandi bakaba barahawe ba Malayika Murinzi, hari abandi bahunga imiryango yabo kubera impamvu zitandukanye harimo amakimbirane y’ababyeyi bakwiriye kuvanwa mu mihanda bakarererwa mu miryango.”

Imibare itangwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga igaragaza ko ba Malayika Murinzi muri aka Karere ari 300, abagera kuri 70 muri bo bakaba bafite abana barerera mu miryango yabo.

Muri iki gikorwa, Abayobozi bahaye abana amata n’indyo yuzuye.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert aha abana amata
Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga Mugabo Gilbert

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga

Share This Article