Hagenimana Léon w’Imyaka 24 y’amavuko yagiye gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe ikirombe kimugwaho arapfa.
Impanuka y’ikirombe yabereye mu Mudugudu wa Burerabana, Akagari ka Ruhango, Umurenge wa Rongi mu Karere ka Muhanga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko Hagenimana Léon yajyanye n’abavandimwe be gucukura amabuye y’agaciro mu kirombe RMB imaze igihe ifunze kubera kutubahiriza amabwiriza.
Bagezeyo ikirombe kirabagwira abo bavandimwe babasha guhunga, we ntibyamukundira kuko yahise ahasiga ubuzima.
CIP Hassan yabwiye UMUSEKE ko Polisi ikimara kumenya amakuru yatabaye ikuramo umurambo wa Hagenimana, iwujyana ku Bitaro bya Nyabikenke.
Polsi yihanangirije abafite imyitwarire nk’iyo yo kujya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, kubera ko bishyira mu kaga ubuzima bwabo, bikanangiza ibidukikije by’umwihariko.
Yakomeje agira ati: ”Turabagira inama yo gukorana na Kampani y’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro zibifitiye ibyangombwa kugira ngo bidakomeza guteza impanuka.”
Bamwe mu batuye aho iyo mpanuka yabereye bavuga ko iki kirombe RMB yafunze, kimaze gupfiramo abantu batari bakeya, bakavuga ko ababitiza umurindi ari bamwe mu bacukuzi bahakoreraga ba mbere yuko ibyo birombe bifungwa.
Umwe yagize ati: ”Abagura ayo mabuye y’agaciro acukurwa muri ibyo birombe ni abantu bazwi, kandi baza bagaparika imodoka zabo zije gupakira ayo mabuye ku manywa y’ihangu.”
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga.
