Umunyamasengesho yapfiriye kuri ‘Mont Kigali ‘

Umusozi wa Mont Kigali ni umwe mu miremire ikikije umujyi wa Kigali

Umugore uri mu kigero cy’imyaka 39 yapfiriye mu ishyamba ryo ku musozi wa Kigali  ‘Mont Kigali ‘ riri mu Murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge agiye mu masengesho.

Abaturage babwiye BTN TV ko uwo mugore yasize abwiye umugabo we ko agiye gusengera ku musozi nyuma yo kujyana abana ku ishuri ariko ari guterera, amanuka ku musozi agwa mu mukoki.

Umwe yagize ati “Hari abava mu ntara baje gusenga hano ku musozi, ni ukwihangana bakajya bajya ahantu hafi haringaniye. Twumvise ngo umuntu yahanutse avuye ruguru ku musozi dusanga byarangiye.”

Undi na we ati “Uyu yari umuturanyi. Asize abana, assize umuryango. Ikibazo kiri kuri uyu musozi ni uko abantu bahagize nk’urusengero, bakaba bahaza buri munsi.”

Abaturage bavuga ko muri aka gace hakazwa umutekano, hagakorwa irondo buri munsi hirindwa ko hari undi wahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellaris yavuze ko aha nyakwigendera yapfiriye hasanzwe hakorwa uburinzi n’abanyerondo .

Ati “Dusanzwe tubuza abantu bajya gusengerayo ndetse n’ahandi bajya gukora ibikorwa bitemewe.”

Yavuze ko haba uburinzi bw’irondo ariko hari ukuntu abaturage baca aho butari kugira ngo bazamuke umusozi yaba abo bajya gusenga, ndetse n’abandi bajya gukora ibindi bikorwa bitemewe byo kwiba amabuye y’agaciro.

Nyakwigendera yitwa Hagenimana Gaudence, hariya ngo yaguye bahise “Kuri Banguka ngutabare”, atuye hafi y’uriya musozi ahitwa Katabaro nk’uko abaturage babivuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellaris yakomeje agira ati “Turakangurira abaturage kwirinda ibikorwa byo kujya hariya hantu, ahantu hahanamye, hari imikingo, amabuye ndetse n’imikoki minini cyane nk’uko uyu nyakwigendera yawuguyemo.”

CIP Gahonzire yavuze ko umuryango wa nyakwigendera wemeye ko washyingura hatabayeho gukora isuzuma.

Abajya gusengera ku musozi n’ahandi bavuga ko baba bashaka gukurikiza Yesu/Yezu kuko na we ngo yihereraga, agasengera mu ishyamba kandi bizera ko ari bwo Imana irushaho kubasubiza mu byifuzo baba bafite.

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *