Korali Pastor Bonus igiye kwizihiza Yubile y’imyaka 25

Korali Pastor Bonus

Korali Pastor Bonus ikorera ubutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Nyarugenge (ahahoze ari KIST-KHI), yateguye igitaramo cyo kwizihiza Yubile y’imyaka 25 imaze mu murimo w’iyogezabutumwa, yise “Big Sing Concert V”.

Iyi Korali yashinzwe mu mwaka wa 2001, ikaba ibarizwa muri Paruwasi Katedrali ya Saint Michel, muri Arikidiyosezi ya Kigali.

Iki gitaramo kizabera muri Sainte Étienne kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 09 Gicurasi 2026. Gisanzwe kiba buri mwaka, ariko kuri iyi nshuro gifite umwihariko wo kwizihirizwamo Yubile y’imyaka 25.

Niyodusenga Benjamin, Umuyobozi wa Chorale Pastor Bonus, avuga ko intego yabo ari ukuba urumuri mu kwemera, ibyo bita “Lightness in Faith” mu rurimi rw’Icyongereza.

Ati: “Tuzabereka ishusho nshya y’igitaramo, mu majwi meza n’ibicurangisho by’ubwoko butandukanye. Ariko kandi tuzanabaririmbira zimwe mu ndirimbo za kera zaririmbwe muri Big Sing Concerts zabanje.”

Korali Pastor Bonus, iri mu zikunzwe muri Kiliziya Gatolika, izwi mu ndirimbo zirimo “Shimwa Mwami wacu” n’“Amavubi”, “Ubu ndatamba”, “Nakushukuru eBwana”, “Umumararungu”, “Sinteze kwiheba” na “Amagaju FC”.

Kwinjira mu gitaramo cyayo, aho imiryango izafungurwa guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku banyeshuri ni 3.000 Frw, mu myanya isanzwe ni 5.000 Frw, VIP ni 10.000 Frw, mu gihe VVIP ari 20.000 Frw.

Kugeza ubu, amatike yo kwinjira muri iki gitaramo aragurishirizwa ku rubuga rwa http://www.ibitaramo.com, andi akazagurirwa ku muryango ku munsi w’igitaramo nyirizina.

Iyi Korali yateguje gutanga ibyishimo bidasanzwe muri iki gitaramo
Korali Pastor Bonus

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *