U Burundi bwamuritse intwaro ‘ziremereye’- AMAFOTO

Zimwe mu mbunda ziremereye u Burundi butunze

Mu birori byo kwizihiza imyaka 64 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, Igisirikare cy’iki gihugu cyamuritse intwaro zitandukanye zirimo imbunda nini, imodoka z’intambara, ibifaru, indege za gisirikare n’ibindi bikoresho.

Igisirikare kivuga ko abajyaga bavuga ko nta ntwaro zikomeye kigira ubu ibintu byahindutse.

Ibyo birori byabaye kuri uyu wa 1 Nyakanga 2026 kuri Stade Intwari i Bujumbura, ahabereye akarasisi ka gisirikare n’ak’abashinzwe umutekano, kanaranzwe no kunyuzwa imbere y’abitabiriye intwaro zitandukanye ndetse n’indege za gisirikare zanyuraga mu kirere.

Mu gusobanura izo ntwaro, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Burundi, Général de Brigade Gaspard Baratuza, yavuze ko zirimo izikoreshwa ku butaka, izifasha mu guhangana n’ibitero byo mu kirere n’izindi zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu cyangwa bisisasu byinshi mu gihe gito.

Yavuze ko abasirikare b’u Burundi bahawe amahugurwa yo gukoresha zimwe muri izo ntwaro mu Burusiya n’ahandi.

Ati “Izi ziri mu kazi hirya no hino. Ni imyugariro y’Igihugu.”

Baratuza wasobanuriga abari muri Sitade Intwari barimo na Perezida Evaritse Ndayishimiye yavugaga ko muri izo ntwaro zagaragajwe harimo  izishobora guhanura indege na drone n’izirasa ku mwanzi zikamuhindura ivu mu gihe gito.

Yakomeje avuga ko hari indi ntwaro ishobora kurasa amasasu agera kuri 600 mu munota umwe, ku buryo ngo bigora umwanzi kubona aho anyura cyangwa yihisha.

Ati “Ikirere kirarinzwe neza bamwe bitwaza bwa bunyoni, ihita ibugira wararaye.”

Général de Brigade Baratuza yavuze ko nk’imbunda yitwa BM-21 ifite iminwa 40 irasirwamo icyarimwe kandi ishobora guhindurirwa icyerekezo ku buryo bworoshye, agaragaza ko ari imwe mu ntwaro zikomeye Igisirikare cy’u Burundi gifite.

Yavuze ko Igisirikare cy’u Burundi cyiteguye kurinda ubusugire bw’igihugu, anaburira umuntu wese wagishotora ko azahura n’imbaraga zacyo.

Ati “Hari abajyaga bavuga ko u Burundi budafite igisirikare gikomeye. Ubu ibintu byarahindutse.”

Yasabye Abarundi gukomeza kugirira icyizere ingabo zabo, avuga ko ibikoresho bya gisirikare igihugu gifite byaguzwe hakoreshejwe umutungo ukomoka mu misoro y’abaturage.

Perezida Évariste Ndayishimiye agenzura Ingabo abereye Umugaba w’Ikirenga
Abasirikare b’u Burundi berekanye ubushobozi mu kugendera mu kirere
Général de Brigade Gaspard Baratuza yavuze ko iyi mbunda yahanura indege
Iyi ngo ifite ubushobozi bwo kurasira kure umwanzi
U Burundi buvuga ko ntawabukangsiha intambara
Umuvugizi w’Ingabzo z’u Burundi yavuze ko iyi mbunda irasira kure umwanzi akabura ubuhungiro

Ibifaru by’Ingabo z’u Burundi
Iyi ifite iminwa 40 irasirwamo icyarimwe kandi ishobora guhindurirwa icyerekezo ku buryo bworoshye
iyi mbunda ngo iba iremereye ku buryo ikenera imodoka iyisunika

indege z’igisirikare cy’u Burundi ziyerekanye

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article