Min. Irere yamaze igihunga abatangiye ibizamini bisoza amashuri abanza

Minisitiri Irere yifurije amahirwe abatangiye ibizamini

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yasabye abanyeshuri batangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza gukora nta gihunga no kwerekana ubumenyi bafite, abibutsa ko ibyo babazwa bishingiye ku byo bize.

Yabivuze kuri uyu wa 07 Nyakanga 2026, ubwo yatangizaga ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 (PLE) kuri GS Karembure.

Yatangaje ko abatangiye ibizamini ari 277,452, barimo abakobwa 154,353 n’abahungu 123,179. Muri bo harimo abanyeshuri 928 bafite ubumuga, bose bakaba bari gukorera ibizamini mu bigo 1,182 hirya no hino mu gihugu.

Min. Irere yasabye abanyeshuri kwirinda kugira ubwoba, kwizera ubushobozi bwabo no gufata umwanya uhagije wo kuruhuka kugira ngo babashe gukora neza ibizamini

Ati: “Nta kindi tubasaba uretse kugaragaza ko mwize kandi mwize neza. Mukore ibizamini nta bwoba kandi mubitsinde.”

Yanabibukije kandi gukora ibizamini mu bunyangamugayo, kubahiriza amabwiriza yabyo no kwirinda ibikorwa byose bishobora kubangamira imigendekere myiza yabyo.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba ababyeyi gufasha abana bari mu bizamini kuruhuka no kwidagadura, kuko na byo ari ingenzi, yongeraho ko kuba bari gukora ibizamini bitavuze ko ubuzima bugomba guhagarara.

Ati: “Kandi ababyeyi basabwa guha abana babo ibyo basabwa byose, kuko byaba ari ikibazo umwana aje gukora ikizamini akabura ibikoresho by’ingenzi yagombye kuba afite.”

Min. Irere yavuze kandi ko abana bafite ubumuga butandukanye bafashwa mu buryo buborohereza gukora ibizamini uko bikwiye, kuko ari uburenganzira bwabo kandi bugomba kubahirizwa.

Ati: “Murabizi, nta mwana ukwiriye gusubizwa inyuma. Aba bana bagomba gufashwa uko bikwiye. Hari gahunda yo kubafasha, ariko n’abarezi na bo bagomba gushyiraho akabo.”

Biteganyijwe ko ibizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye ndetse n’ibisoza amashuri yisumbuye mu mashami atandukanye bizatangira ku wa 15 Nyakanga 2026.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere afungura ibizamini
Abasoza amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta, basabwa gukora nta gihunga
Abatangiye ibizamini bisoza amashuri abanza bibukijwe ko ibyo bakora atari bishya mu matwi yabo

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *