Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komine ya Ntongwe, ubu ni mu Mirenge ya Kinazi na Ntongwe, mu karere ka Ruhango, barasaba ko Abarundi bijanditse muri Jenoside bashyikirizwa ubutabera.
Ibi babigarutseho kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2026 ubwo mu karere ka Ruhango, bibukaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, no gushyingura mu cyubahiro imibiri 35.
Ni imibiri yimuwe aho yari ishyinguwe hatameze neza ishyingurwa mu cyubahiro.
Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango Amayaga Genocide Survivors Foundation (AGSF) ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yashimiye abantu bose baje kwifatanya n’abatuye muri aka karere.
Meya Habarurema yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n’ubutegetsi bwari buriho.
Yavuze ko muri aka karere, Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bwari buriho ndetse n’impunzi z’Abarundi.
Ati ”Aha ni hamwe mu habaga impunzi z’Abarundi bigaragara ko zagize uwo mugambi mubisha wo kwica Abatutsi, ndetse n’abategetsi babaga aha. Aba bose batumye Jenoside ikomera cyane.”
Meya avuga ko bafite gahunda yo gukomeza gusobanura amateka yabaye mu gice cy’amayaga, ndetse ko kuri ubu hari gutegurwa igitabo gisobanura amateka yabaye muri aka karere.
Mu buhamya bwatanzwe na Munyawera Innocent, yavuze urugendo rw’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ko Jenoside yamuhekuye, ikamutwarira umuryango wose, akaba ari we wenyine warokotse mu myango we.
Yavuze ko Jenoside iba, yari afite imyaka umunani ariko yabonye uburyo yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa, igakoranwa ubugome.
Munyawera ashima ingabo za FPR -Inkotanyi zamurokoye. Ati “Twahuye n’Inkotanyi ziravuga ngo nimuhumure, […] Inkotanyi zizana n’abandi bagiye bakura hirya no hino. Hashize igihe abantu batangira kujya basura iwabo.”
Uyu avuga ko kugeza ubu yiyubatse, ndetse kuri ubu afite umuryango n’abana.
Komiseri wa IBUKA ushinzwe urubyiruko, Uburezi n’Umuco, Mpinganzima Benigne Aline, yavuze ko kwibuka ari uguha icyubahoro n’agaciro abishwe muri Jenoside bari bambuwe.
Ati ”Kwibuka ni umwanya ukomeye wo kuzirikana amateka yacu, guha icyubahiro abazize Jenoside no kongera kwiyemeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri n’urwango.”
Yavuze ko ari ingenzi kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda, asaba ababyeyi kwigisha abana amateka yaranze igihugu batayagoreka.
Ati ”Babyeyi mureke twigishe amateka abana bacu, tuyabigishe tutayagoreka, tubabwize ukuri kuko ni ryo fatiro ryo kubaka igihugu cyacu.”
Yasabye urubyiruko gusobanukirwa amateka yabaye mu gihugu kugira ngo babashe kubeshyuza abashaka kuyagoreka.
Yashimye ingabo za FPR -Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uhagarariye umuryango Amayaga Genocides Suvivors Faundations, Munyungurangabo Evode, yashimiye ubuyobozi ko kuri ubu hubatswe inzu y’amateka kuko ari urwibutso rw’amateka yaranze mu Mayaga.
Yasabye ko imibereho y’abarokotse jenoside yakwitabwaho, abadafite aho gutura bakubakirwa.
Yongeyeho ati ”Turasaba ko abakoze Jenoside muri Ntongwe bafatwa, bagashyikirizwa ubutabera ndetse n’abo Barundi twavugaga nubwo ari ibyaha byambukiranya imipaka, ariko na bo bakazakurikiranywa, bagashakwa, bagashyikirizwa ubutabera.”
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb Nkurikiyinka Christine, yavuze ko bibabaje kuba hari abadatanga amakuru y’ahari imibiri y’abishwe muri Jenoside.
Ati “Bishwe urw’agashinyaguro bazizwa uko bavutse. Turazirikana ko hari imibiri y’abacu bishwe itaraboneka, na yo ishyingurwe mu cyubahiro. Niyo mpamvu dukangurira abafite amakuru bose kuyatanga kugira ngo abacu bahabwe icyubahiro bakwiye. Nkabibutsa kandi ko kudatanga ayo makuru bigize icyaha gishamikiye kuri Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”
Amb. Nkurikikiyinka avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubuzima bwongeye kugaruka, ndetse igihugu cyiyubatse mu ngeri zitandukanye.
Yasabye Abanyarwanda muri rusange kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje kugaragara.
Yongeyeho ko urubyiruko rukwiye kwiga no kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakabasha guhangana n’abashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Yashimamgiye ko abakoze ibyaha bya Jenoside aho baba baherereye hose bazashyikirzwa ubutabera.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Ruhango ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside barenga ibihubi 60.




UMUSEKE.RW
