Mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro wabereye kuri Stade Amahoro, Rayon Sports WFC yatsinze Police WFC ibitego 2-0 iyitwara igikombe nyuma yo kuyitwara icya Shampiyona.
Ni umukino watangiye Saa Cyenda z’igicamunsi, abafana batari bake bari bameze kugera muri Stade Amahoro yaba aba Rayon Sports WFC n’aba APR FC bafanaga Police WFC.
Amakipe yombi yatangiye asatirana, cyane ko yanagaragaje guhangana muri Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino 2025-26 n’ubwo igikombe cyatashye mu Nzove.
Ku munota wa 21, Murera yari ifunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Coralie Odette ukomoka muri Gabon nyuma y’umupira mwiza yari ahawe na Niyonshuti Emerance.
Iyi kipe itozwa na Rwaka Claude, yahise itangira gusatira cyane itozwa na Uwitonze Viateur, ndetse iminota 45 y’igice cya mbere irangira ikiyoboye n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Police WFC yaje igerageza gusatira ariko ba myugariro ba Rayon Sports WFC bakomeza kuba beza.
Abakobwa ba Viateur bakomeje kotsa igitutu aba Rwaka biciye kuri Rukiya, Nicole na Mireille ariko Murera ikomeza kuba nziza.
Uko iminota yicumaga, byahaga amahirwe ikipe yo mu Nzove yo kwegukana igikombe cy’Amahoro cy’uyu mwaka.
Ku munota wa 72, Rayon Sports WFC yakoze impinduka ikuramo Gikundiro Scholastiqye, Ukwinkunda Jeannette ‘Jiji’ na Coralie Odette Elsie, basimbuwe na Umwari Uwase Dudja, Nelly Salama Ntabakobangira na Mukeshimana Dorothée.
Ku munota wa 80, Dudja yahise atsindira Murera igitego cya Kabiri ku mupira mwiza yari ahawe na Nelly Salama maze aba-Rayons bari muri Stade binaga ibicu.
Murera ikibona igitego cya kabiri, yahise yongera kuzamura icyizere yari ifite, itangira kwima umupira iyo bari bahanganye.
Aba-Rayons batangiye kuwuhererekanya neza biciye kuri Emerance, Nelly Salama, Ihirwe ‘Queen’ n’abandi.
Iminota 90 y’umukino yarangiye igikombe gitashye mu Nzove, nyuma y’uko yagiherukaga mu 2023-24.
Murera yahembwe 8,000,000 Frw, Igikombe n’imidari ya Zahabu. Ni igikombe kandi cyasanze icya Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino Rayon Sports WFC yegukanye.
AS Kigali WFC, ni yo yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo gutsinda Muhazi WFC igitego 1-0 cyatsinzwe na Uwase Angelique.
Ababanjemo ku mpande zombi:
Police WFC XI: Mutuyimana Elisabeth, Uzayisenga Lydia, Tuyizere Alexia, Niyubahwe Amina, Iradukunda Callixte, Horaho Deddy Dericka, Igirima Nicole Rehma, Nikuze Angelique, Bizimana Rukiya, Kayitesi Alodie, Uwase Mireille.
Rayon Sports WFC XI: Ndakimana Angeline, Nahimana Nasra, Uwase Andersene, Uwihirwe Josiane, Ihirwe Regine, Niyonshuti Emerance, Gikundiro Scholastique, Mukagatete Emeline, Ukwinkunda Jeannette ‘Jiji’, Coralie Odette Elsie, Muhoza Angelique.












