Ibyihebe byishe abasirikare ba Tchad

Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby yasuye mu bitaro abasirikare barokotse igitero cya Boko Haram

Igisirikare cya Tchad cyatangaje ko igitero cyagabwe n’abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram, cyahitanye abasirikare 23 b’icyo gihugu, abandi 26 bagakomereka.

Iki gitero cyagabwe ku wa Mbere tariki ya 4 Gicurasi 2026, kigabwa ku Birindiro by’ingabo za Tchad biherereye mu gace gakikije uruzi rwa Tchad.

Mu itangazo, Ingabo za Tchad zavuze ko abarwanyi b’umutwe wa Boko Haram bateye ibirindiro biri mu kirwa cya Barka Tolorom, bica abasirikare 23, abandi 26 barakomereka. Igisirikare cya Tchad nacyo cyavuze ko cyatanze isomo nubwo kitavuze umubare w’abarwanyi ba Boko Haram cyahitanye.

Mu butumwa bwo kuri Facebook, Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby yavuze ko abapfuye ari intwari zapfuye zitangira igihugu ko kandi Tchad izakomeza gushikama nka Repubulika ihamye.

Ibitero by’imitwe y’iterabwoba ivuga ko igendera ku mahame akomeye ya Kisilamu byazengereje igisirikare cya Tchad by’umwihariko mu gace gakikije uruzi rwa Tchad ahari ibihugu nka Niger na Nigeria.

Nko mu 2020, abo barwanyi bo mu mitwe y’iterabwoba bateye ibirindiro bya gisirikare by’ingabo za Tchad bica abarenga 100, babisubiramo mu 2024.

Perezida wa Tchad, Mahamat Idriss Déby yasuye mu bitaro abasirikare barokotse igitero cya Boko Haram

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *