Visi Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (CAVB), Louis Rwakiranya, yavuze ko yavuganye n’abayobora uyu mukino muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo amakipe yaho yitabire Shampiyona Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo igiye kubera i Kigali, ariko atazi neza icyatumye atitabira.
Kuva ku wa Gatatu, tariki ya 22 Mata kugeza tariki ya 3 Gicurasi, i Kigali hari kubera irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu mukino wa Volleyball mu bagabo [CAVB Men’s Club Championship 2026].
Ni irushanwa riri gukinwa n’amakipe 24 yaturutse mu bihugu 15 bya Afurika birimo Uganda, Tanzania n’u Burundi bituranye n’u Rwanda.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabanjirije irushanwa cyabereye muri BK Arena, Visi Perezida wa CAVB ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, Louis Rwakiranya, yabajijwe niba kuba nta kipe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabiriye i Kigali bifitanye isano n’umwuka wa politiki utari mwiza uri hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda.
Rwakiranya, yakomeje avuga ko yaganiriye kenshi na Perezida w’Ishyirahamwe rya Volleyball muri RDC, Matata Shwiti Christian, amubwira ko bakwiye kwitabira iri rushanwa kuko siporo itagira umupaka.
Ati “Mu by’ukuri njye naganiriye inshuro nyinshi na Perezida wa Federasiyo ya Volleyball muri Congo, inshuti yanjye Matata, mwizeza ko baza hano kuko siporo nta mipaka igira, idafite aho ihuriye na politiki, ku nyungu z’abakinnyi bacu.”
Yakomeje avuga ko Matata yabyumvaga ariko atazi neza impamvu yatumye nyuma na nyuma nta kipe yo muri RDC yitabira.
Ati “We ubwe yari afite umutima wo kuba bakwitabira, kuko na we azakira irushanwa ryisumbuye muri Nzeri. Nta gisubizo gikwiye mfite, ariko njye na Raphaël [uyobora Federasiyo ya Volleyball mu Rwanda] twakoze byose, nzi Abanye-Congo baba i Kigali, nzi n’abahava bajya mu mahanga, ku buryo numva nta kibazo cy’ikipe yo muri Congo yaza hano.”
Yakomeje agira ati “Ikipe yo mu Burundi iri hano, twabikozeho na Raphaël ngo twereke abantu ko Siporo irenga imbibi. Birashoboka ko bagize izindi mbogamizi nk’andi makipe twumvise atabashije kuza mu Rwanda.”
Ikipe ya Rukinzo VC ni yo ihagarariye u Burundi i Kigali, mu gihe Tanzania ifite ikipe imwe naho Uganda ikagira amakipe atatu.
Kuri uyu wa Gatandatu, hakomeje imikino y’umunsi wa kane w’irushanwa. Amakipe ane ahagarariye u Rwanda, akomeje kwitwara neza uretse REG VC yatsinzwe umukino wa mbere w’irushanwa.
UMUSEKE.RW
