Trump yemeye ko yasabye FIFA gukuraho ikarita itukura ya Balogun

Umukuru w’Igihugu wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje ko ari we wahamagaye Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), asaba ko hasuzumwa ikarita yahawe Folarin Balogun, ndetse binarangira isubitswe mu gihe cy’umwaka.

Uyu rutahizamu ngenderwaho wa Amerika, yeretswe iyi karita igihe bakinaga na Bosnie-Herzégovine mu mukino wa 1/16 cy’Igikombe cy’Isi kiri kubera iwabo, babona itike yo kuzahura n’u Bubiligi muri ⅛.

Mu kiganiro Trump yagiranye n’itangazamakuru ku wa 6 Nyakanga 2026, yavuze ko umusifuzi wasifuye uyu mukino yabogamye mu cyemezo cye.

Ati “Nasabye ko basuzuma, kuko sintekereza ko ryari ikosa, ntabwo byari no kwica amategeko. Hari abakinnyi babiri birukaga ku muvuduko mwinshi, baza kugongana gusa. Ni yo mpamvu nasabye FIFA gusuzuma icyo cyemezo. Sinabategeka icyo gukora. Keretse iyo aza kuba yaramukubise ikofe mu maso cyangwa ikindi kintu gikomeye, nari gutekereza ibindi.”

“Ntabwo ari byo, ubundi ni gute umukinnyi ahanwa mu mukino utaraba? Ntibishoboka. Ntabwo [gusubika ikarita] byagakwiriye kuba byibazwaho cyane, ntabwo nabategeka icyo bakora. Ntabwo ari abantu bafashe umwanzuro, ahubwo ndizera ko ari komisiyo. Kandi umwanzuro bafashe ni wo.”

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, na we yemeye ko yahamagawe na Trump bavugana kuri iriya karita yahawe Balogun, ndetse nyuma iranasuzumwa hafatwa undi mwanzuro.

Nyuma yo kubisabwa na Trump, FIFA yatangaje ko “Hashingiwe ku ngingo ya 27 y’amategeko ngengamyitwarire ya FIFA, igihano cyo gusiba umukino umwe gisubitswe by’agateganyo mu gihe cy’umwaka umwe.”

Ni icyemezo cyatunguye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, bakavuga ko bitari bikwiriye ko iyi kipe ya USMNT yoroherezwa igihano kugira ngo izahatane ku mukino ukurikira.

Ikipe y’Igihugu ya Amerika, izakina n’u Bubiligi ku wa Kabiri, tariki ya 7 Nyakanga 2026, mu mukino wa ⅛ cy’Igikombe cy’Isi.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yemeye ko yahamagaye muri FIFA asaba ko hasuzumwa ikarita itukura yari yahawe Balogun

UMUSEKE.RW

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *