BAL 2026: Imbere ya Perezida Kagame, RSSB Tigers yakoze amateka

Mu mukino wa 1/2 mu irushanwa rya Basketball Africa League [BAL] 2026 wakurikiwe n’abarimo Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, RSSB Tigers BBC yatsinze Al Ahly yo mu Misiri amanota 106-97.

Ni umukino wabaye ku wa Gatatu, tariki 27 Gicurasi 2026 muri BK Arena, witabirwa n’abakunzi ba Basketball mu Rwanda.

Mu barebye uyu mukino, umushyitsi mukuru wari muri BK Arena, yari Perezida, Paul Kagame.

Ni umukino watangiye amakipe yombi acungana ndetse igice cya mbere kirangira yombi anganya amanota 50-50.

Mu minota 20 y’igice cya kabiri, Abanyarwanda bari bahanze amaso abarimo Teafale Lenard Jr, Ntore, Mathiang na bagenzi babo.

Ntabwo abasore ba RSSB Tigers BBC bigeze batenguha abaje kubashyigikira, kuko bayoboye hafi igice cya kabiri cyose, umukino urangira babonye intsinzi ku manota 106-97.

Bahise bakora amateka yo kuba ikipe ya mbere ihagarariye u Rwanda igeze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya BAL kuva ryatangira.

RSSB Tigers izahura n’iza gusezerera indi hagati ya Petro de Luanda na Al Ahly yo muri Libya, ziza gukina uyu munsi Saa Moya z’Ijoro.

Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yishimanye n’abari muri BK Arena
RSSB Tigers BBC yakoreye amateka imbere y’Umukuru w’Igihugu
Abafana bo bari baje kuyitera ingabo mu bitugu
RSSB Tigers BBC yakoze amateka atari yarakozwe n’indi kipe ihagarariye u Rwanda muri BAL
Abasore ba RSSB Tigers bari mu bihe byiza
Bahaye ibyishimo Abanyarwanda bari muri BK Arena
Al Ahly yagowe na RSSB Tigers BBC
Bihariye igice cya kabiri cy’umukino
Abafana bo bari benshi muri BK Arena

UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *