Nyamagabe: Ababyeyi bashimira uruhare rw’ingo mbonezamikurire mu mikurire y’abana

Mu kwizihiza Umunsi mukuru w'ingo mbonezamikurire abana bahawe amata n'indyo yuzuye

Nyamagabe: Ababyeyi batuye mu karere ka Nyamagabe bafite abana mu ngo mbonezamikurire, bavuga ko zikomeje gufasha abo bana kugira imikurire myiza, n’ibibazo byo kurwaza indwara z’umwanda byagabanutse.

Babigarutseho ubwo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kamena 2026, mu Murenge wa Musebeya ubwo baheraga igikorwa cyo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Imbonezamikurire y’Abana Bato (ECD Day) ku rwego rw’Akarere ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ingo Mbonezamikurire, Igicumbi cy’Iterambere ry’Umwana Twifuza”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), kivuga ngo mu ngo mbonezamikurire z’abana bato hatangirwa serivisi zirimo; Imirire myiza y’ umwana n’umugore utwite, ubuzima bw’umwana n’umugore utwite; isuku n’Isukura, uburere buboneye, umutekano w’umwana no kumurinda ihohoterwa ; gutegura umwana kwiga no kumukangura ubwonko, byose bihabwa umwana ugisamwa kugeza ku myaka itandatu.

Sinabubariga Jeduse, umubyeyi wo mu Murenge wa Musebeya mu Kagari ka Rugano avuga ko kuva aho ingo mbonezamikurire zagiriyeho, babonye umwanya wo kujya mu mirimo yabo batiriwe bakururana n’abana, ndetse no kuba babasiga mu rugo bonyine bakahagirira ibibazo.

Yagize ati ” Ubu ntabwo nabona akazi ngo mpangayike ngo ese umwana ndamwirirwana mu murima? Ngo mpangayike ngo umwana ndamusiga mu rugo wenyine cyangwa ndasibya ishuri mukuru we ngo amurere?”

Uyu mubyeyi avuga ko asiga umwana mu mbonezamikurire saa moya za mu gitondo akamukurayo saa kumi n’imwe avuye mu kazi.

Ati ” Yari umwana wazahajwe n’inzoka ndetse ubona ko adashabutse ariko kubera kwirirwana n’abana ubona ko asigaye asabana, akaririmba ndetse yatangiye no kuvuga amagambo yo mu cyongereza.”

Mugenzi John we utuye mu Kagari ka Nyarurambi yagize ati ” Ubu na babyeyi mu ngo mbonezamikurire batwigishije kumenya kwita ku mwana, kumenya gutegura indyo yuzuye no kumenya uburyo bwiza bwo kurera umwana. Kujyana umwana hariya byizewe kurusha uko wamusiga mu rugo umusize wenyine cyangwa umusiganye n’abakuru be bashobora kurangara akaba yarya n’umwanda.”

Uyu mubyeyi avuga ko nk’ababyeyi bishyira hamwe bagafatanya mu kuzana ibiribwa bivamo ibyo abana batekerwa.

Ubu mu Karere ka Nyamagabe hari mbonezamikurire 1, 655 zirererwamo abana 45, 328 hifashishijwe abarezi 6, 047.

Uwamariya Agnes, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, ashimangira ko ingo mbonezamikurire zabafashije gutuma abana bitabwaho mu mikurire yabo, bagafatwa ibipimo bigaragaza imikurire yabo mu bwenge no mu gihagararo.

Ati ” Ibi bidufasha kumenya uko bahagaze n’uburyo tubakurikirana , ku bijyanye n’imirire nabwo tumenye niba imirire afite imirire mibi ku buryo tubikurikirana vuba.

Visi Meya Uwamariya avuga ko ubu ababyeyi nabo byoroshye kubigisha uko umwana afatwa n’uko arerwa kuko mu ngo mbonezamikurire bahigishirizwa imikurire y’umwana kuva asamwe.

Agaragaza ko ko kandi ingo mbonezamikurire zagize uruhare rufatika mu kugabanya igipimo cy’igwingira mu Karere kiva ku gipimo cya 36% kigera kuri 29.4%.

Ati ” Dufite intego yo kugera munsi y’icumi,  tukanagera ku gipimo cyo kugira umwana utagwingiye.”

Mu byo Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuzaba yagezeho mu 2029, harimo kugabanya igipimo cy’igwingira ry’abana bari munsi y’imyaka itanu kikava kuri 33% kikagera munsi ya 15%.

Ni ibintu bizagerwaho hashyirwa mu bikorwa uburyo bukomatanyije bwo gukangurira abaturage gutegura no guha abana indyo yuzuye; hanongerwa kandi hakanozwa imikorere y’ibigo mbonezamikurire y’abana bato (ECDs) ku nzego zose.

Mu kwizihiza Umunsi mukuru w’ingo mbonezamikurire abana bahawe amata n’indyo yuzuye
Mu kwizihiza umunsi wahariwe ingo mbonezamikurire, ababyeyi berekanye ibiribwa bivamo indyo yuzuye igaburirwa abana
Abana berekanye ibyo batorezwa mu ngo mbonezamikurire
Abana bagaburiwe indyo yuzuye

Ababyeyi bavuga ko ingo mbonezamikurire zibafasha mu kurera umwana neza
Visi Meya Uwamariya Agnes avuga ko ingo mbonezamikurire zabafashije kugabanya igwingira

MUGIRANEZA THIERRY/ UMUSEKE.RW

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *