Muhanga: Umugore arakekwaho icyaha cyo kwica Umugabo bivugwa ko yari aje kumukiza undi mugabo barwanaga.
Uwizeyimana Alexis biravugwa ko yishwe atewe icyuma n’umugore uvugwaho kwicuruza.
Byabareye mu Mudugudu wa Matsinsi, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga.
Bamwe mu baturage babonye uwitwa Mugabekazi atera icyuma Uwizeyimana Alexis bavuga ko uyu mugore usanzwe ukora akazi ko kwicuruza, yarwanaga n’undi mugabo wanze kumwishyura.
Uwizeyimana Alexis ashatse kubakiza Mugabekazi amutera icyuma inshuro ebyiri ahita apfa.
Mujawumukiza Consolée umubyeyi wa Nyakwigendera avuga ko yatewe agahinda n’urupfu rutunguranye rw’umwana we kuko nta kibazo yari afitanye n’abaturanyi harimo n’uyu yari agiye gukiza.
Ati: ”Bantabaje saa munani za nijoro bambwira ko umwana wanjye bamuteye icyuma, nahageze nsanga yarangije gupfa.”
Uwizeyimana Olive avuga ko uwo batonganaga yabonye Mugabekazi agiye kuzana icyuma, we ahita acika agarutse agitera nyakwigendera wari uje gukiza ahita apfa.
Ati: ”Ubusanzwe uyu mugore wateye Uwizeyimana icyuma agendana inzembe n’ibyuma kuko akunze no kurara ku gasozi kubera imyitwarire mibi.”
Gitifu w’Umurenge wa Shyogwe Nsengimana Oswald yemeje iby’urupfu rwa Uwizeyimana Alexis avuga ko ukekwaho iki cyaha cyo kwica yashyikirijwe Inzego z’Umutekano Sitasiyo ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje.
Ati: ”Twahise dufunga akabari uyu mugore n’abandi bantu barimo kuko twasanze bari barengeje amasaha.”
Yavuze ko urugomo rwabaye uyu mugore yavuye mu kabari ari mu nzira ataha. Umurambo wa Nyakwigendera wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzuma.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Muhanga
